Imibanire myiza ifasha kuramba no kugira ubuzima bwiza: Ubushakashatsi bwa OMS

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) bwagaragaje ko imibanire myiza hagati y’abantu ari kimwe mu bigira uruhare runini mu kurinda ubuzima, kugabanya ibyago byo kurwara indwara zikomeye, no gukumira urupfu ruza imburagihe.

Ibi byatangajwe mu itangazo ryasohowe ku wa 30 Kamena 2025, aho OMS yatangaje ko imibanire myiza y’abantu irinda ubuzima bwabo mu gihe cyose cy’ubuzima, kandi ikagabanya ibyago byo gupfa hakiri kare.

Mu bushakashatsi bwimbitse bwakorewe ku rwego mpuzamahanga, abahanga bemeje ko kuba umuntu afite abantu yegera, bamuha urukundo, ubufasha n’akanyamuneza k’umutima, bifasha mu kugabanya umunaniro uhoraho, bikagabanya igipimo cy’umuvuduko w’amaraso, bikarinda indwara z’umutima, diyabete, ndetse n’indwara zifata ubwonko nko kwibagirwa no kugabanuka k’ubushobozi bwo gutekereza.

By’umwihariko, ubushakashatsi bwayobowe na Prof. Julianne Holt-Lunstad bwagaragaje ko kuba umuntu afite imibanire ikomeye kandi irambye, bigabanya ibyago byo gupfa hakiri kare ku kigero cya 50%, ugereranyije n’ababaho mu bwigunge cyangwa mu mutuzo udafite urukundo.

OMS ivuga ko ibi bintu byose bishimangira ko kwiheba, kuba wenyine, no gutakaza ubushobozi bwo kugirana umubano n’abandi ari ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange, kidakwiye gufatwa nk’ikibazo cy’umuntu ku giti cye gusa. Raporo igaragaza ko abantu batagira imibanire myiza bafite ibyago byo kurwara indwara z’umutima ku kigero cya 29% kurusha abagira inshuti, kandi bafite ibyago byo gufatwa na stroke ku kigero cya 32%.

N’ubwo ikoranabuhanga rishobora gufasha abantu kuganira no guhura n’abandi binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ubushakashatsi bwerekana ko gukoresha cyane internet mu buryo butunganye bituma umuntu yihugiraho cyane, bikaba byatuma acika ku mibanire nyayo y’amaso ku maso ifasha mu mibereho ye. Ibyo byongera ibyago byo kwiheba, guhangayika no kwiyumva nk’uwateshejwe agaciro.

Icyakora, OMS ntiyahagarariye aho. Mu mwaka wa 2023, yatangije Komisiyo Mpuzamahanga ishinzwe gusuzuma no gukemura ikibazo cy’ubwigunge n’itakaza ry’imibanire (WHO Commission on Social Connection). Intego yayo ni ugushyira imibanire mu byihutirwa bigomba kwitabwaho n’ibihugu, abayobozi b’inzego z’ubuzima, ndetse n’imiryango itari iya Leta. Komisiyo yasabye ibihugu kongera ingamba zishyiraho uburyo bwo kongerera abantu amahirwe yo guhura, gukundana no gukorana mu buzima bwa buri munsi, haba mu miryango, mu mashuri, ku kazi n’ahandi.

Mu gusoza, OMS yemeje ko kurwanya ubwigunge n’itakaza ry’imibanire atari iby’abantu ku giti cyabo gusa, ahubwo ari inshingano za sosiyete yose. Uko umuntu agira amahirwe yo kugira abo babana, bamuba hafi kandi bamwitaho, ni nako ubuzima bwe burushaho kugira umutekano n’icyizere cyo kuramba. Imibanire ni umusingi wo kugira ubuzima bwiza, bityo kurinda abantu guheranwa n’ubwigunge bikwiye gushyirwa ku isonga mu ngamba z’ubuzima rusange ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *