
Umugabo ukomoka mu gihugu cya Iran witwa REZA PARASTESH akaba agaragara nk’umukinnyi rurangiranwa w’umupira w’amaguru Lionnel Messi.
Uyu mugabo ashinjwa gusambanya Abakobwa benshi, bakeka ko ari Lionnel Messi.

Mu mwaka wa 2017 uyu mugabo yasabye papa we ko yazajya yambara imyambaro y’ikipe ya FC BARCELONA , na we akajya yambara umupira uriho nimero 10 amaze kuwambara na we arifotoza riravuga birangira ayo mafoto akwiriye ku isi yose abayabonye babona ko asa na Messi neza.

Ibyo byatumye amasosiyete n’amakampani y’ubucuruzi amwegera ashaka ko basinyana amasezerano ku girango ajye abamamariza ibyo bakora, abandi bantu b’ibirangirire bakamwegera bagafatana amafoto, ibyo byatumye amenyekana.
Na we rero akoresha ubwo bwamamare aho yaryamanaga n’abakobwa batabarika yitwaje izina rya Lionel Messi, Niko gushakishwa n’inzego z’umutekano zikamuta muri yombi.
Abakobwa 23 bose nibo batanze ikirego cy’uko basambanyijwe na Reza Parastesh, gusa we akiregura avuga ko ntabyo yakoze kandi ko igihugu avukamo cya Iran bitemewe ko umugabo aryamana n’abagore benshi, mu mategeko agenga Iran nk’igihugu gishingiye ku idini rya Islam hagaragara ko nta mugabo ugomba kuryamana n’abagore benshi.

