Texas benshi bari kuburirwa irengero bitewe n’imyuzure idasanzwe

abantu 100 bamaze kwemezwa ko bapfuye naho abandi benshi baburirwa irengero nyuma y’imyuzure ikomeye yabaye kuwa gatanu muri texas yo hagati, muri Leta zunze Ubumwe za amerika.imyuzure yibasiye cyane Akarere ka kerr, aho amazi yatembanye ikigo cy’abakobwa cyari kibacumbikiye, gihitana abana benshi, abandi baburirwa irengero.andi makuru aturuka mu turere twa Travis, Burnet, Williamson, kendall, na tom green na two yemeza impfu z’abantu, ubu hakomeje ibikorwa byo gutabara no gushakisha abatari baboneka .

Abayobozi bavuga ko imibare ishobora gukomeza kwiyongera kuko hari benshi bagishakishwa, kandi imibiri myinshi ntiramenyekana aho iri ngo ivanwemo.birateganywa ko kandi imvura ishobora gukomeza kugwa bityo byatuma ibikorwa by’ubutabazi bigorana, cyane ko inzoka z’ubumara n’ibindi bisimba byatangiye kubangamira abashakisha abatwawe namazi .

Guverineri wa Texas Greg Abbott yavuze ko Leta izakora ibishoboka byose kugeza igihe umuntu wa nyuma abonywe.ibi biza bibaye kimwe mu bikomeye byibasiye Texas mu myaka ya vuba, gusa ibikorwa byo gutabara bikomeje gukorwa arinako bashaka imibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *