
Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda, Ndayishimiye Barthazar na David Okoce batoranyijwe mu bazaba bagize ikipe ya Bayern Munich y’Abatarengeje imyaka 19.
Nyuma y’ijonjora ryabaye (selection) bamaze gutoranywa bagiye kwerekeza mu irerero (Academy) ry’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage, iryo rerero akaba ari naryo Bayern Munchen ikuramo abakinnyi .
Ni ikintu gikomeye cyane ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko abakinnyi bafite impano idasanzwe bagiye kujya babona amahirwe nkayo bikazatuma amakipe y’abato mu Rwanda yitwara neza kandi ejo hazaza h’umupira w’u Rwanda hakaba harinzwe.
Byabaye mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’imyaka itanu u Rwanda rwasinyanye n’ikipe ya Bayern Munich mu mwaka wa 2023 akaba azarangira mu mwaka wa 2028.
Ayo amasezerano agamije kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda no guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda.