
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’afurika ryakubye kabiri amafaranga yifashishwa n’amakipe yabonye tike yo guhagararira ibihugu byabo mu marushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe.
Ubusanzwe amakipe yahabwaga ibihumbi mirongo itanu by’amadorali (50,000$) yo kwitegura, ni mu gihe muri uyu mwaka azahabwa ibihumbi ijana by’amadorali (100,000$).
Amakipe azahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ni Rayon Sports na APR FC, aho Rayon Sports izitabira irushanwa ry’amakipe yitwaye neza mu bihugu byabo (CAF Confederation Cup) naho APR FC yo ikazitabira irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe mu bihugu byabo (CAF Champions League).
Bivuze ko ayo makipe yose buri imwe izahabwa ibihumbi ijana by’amadorali, ubwo n’asaga Miliyari n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, akaba azazifasha kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2025-2026.
Kuva Dr Patrice Motsepe yatorerwa kuyobora Ishyirahamye ry’umupira w’amaguru muri Afurika mu mwaka wa 2021, intego ye yari iyo kuzamura umupira w’Afurika binyuze mu gushoramo amafaranga menshi, ibyo bakabifashwamo n’abaterankunga n’abafatanyabikorwa bashora agatubutse mu marushanwa ategurwa muri Afurika.

Ubu amafaranga ahabwa amakipe yatwaye ibikombe ku mugabane w’Afurika yariyongereye cyane ndetse uko amakipe agiye arenga icyiciro mu mikino itegurwa na CAF ahabwa amafaranga menshi, ibyo byazamuye ireme ryo guhangana (competition).