Rugaju Reagan ufatwa nk’umusesenguzi wa mbere mu Rwanda yamaze kwinjira mu mwuga w’ubutoza

Rugaju Reagan ufatwa nk’umusesenguzi wambere mu Rwanda yamaze kwinjira mu mwuga w’ubutoza, ndetse akaba yabonye ikipe nshya agomba gutoza nk’umutoza wungirije.‎‎

Rugaju Reagan yamaze kubona Risanse imwemerera gutoza imikino y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, bidasubirwaho yamaze kugirwa umutoza w’ungirije muri Gorilla FC Aho azaba y’ungirije umutoza Alain Kirasa.‎‎

Mu ibihe byatambutse uyu munyamakuru yigeze gukora ikiganiro ku muyoboro we wa YouTube avuga ko yifuza kuzakora ibintu binini mu mupira w’amaguru mu Rwanda.‎‎ Yagize ati “Ndifuza kuzakora ibintu binini muri sports y’u Rwanda”.‎‎

Byitezwe ko uyu munyamakuru akazi yahawe muri Gorilla FC ko kuba umutoza w’ungirije katazatuma areka itangazamakuru kuko kungiriza muri Gorilla FC bizamufasha gushaka izindi risanse zizamufasha kuba umutoza ukomeye nkuko abyifuza.‎‎

Aya makuru kandi yashimangiwe na nyiri ubwite, aho yagize ati “Iyo kipe nimushake muyivuge ni Gorilla fc.”‎

Reagan yatangiye gutoza ariko atari cyinyamwuga, aho yatoje ikipe ya gisirikare ya RG, Republican Guards mu marushanwa ategurwa n’igisirikare cy’u Rwanda ya Liberation Cup.

Ibyo byatumye ajya kwiga ubutoza kugira ngo abone ibyangombwa byuzuye nka risanse imwemerera gutoza mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda (Rwanda Premier League) abona risanse C imwemerera gutoza nk’umutoza wungirije.

Uyu mutoza agomba guhita atangira akazi dore ko ikipe ya Gollira FC yatangiye imyitozo mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2025-2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *