Bill Gates yavuye ku rutonde rw’Abaherwe 10 ba mbere kw’isi kubera gukorera abandi

Bill Gates, washinze sosiyete ya Microsoft, yakuwe ku rutonde rw’abaherwe 10 ba mbere ku isi nyuma y’uko umutungo we ugabanutseho 30% mu cyumweru kimwe. Impamvu nyamukuru y’iri gabanuka ni impano nyinshi yatanze binyuze muri Gates Foundation, bituma umutungo we uva kuri miliyari $175 usigara ari miliyari $124 z’amadolari ya Amerika.

Umutungo wa Bill Gates wamanutseho 30% kubera ibikorwa bya Gates foundation

Uyu mugabo wigeze kuba uwa gatanu ku rutonde rw’abatunzi ba mbere, ubu ari ku mwanya wa 12 ku rutonde rwa Bloomberg Billionaires Index. Yasimbuwe n’uwahoze amukorera, Steve Ballmer, wahoze ari umuyobozi mukuru wa Microsoft, ubu ufite umutungo wa miliyari $172, bimushyira ku mwanya wa gatanu.

Gates ubu ari inyuma ya ba nyiri Google (Alphabet) Larry Page na Sergey Brin, Umuyobozi Mukuru wa Nvidia Jensen Huang, ndetse na mugenzi we Warren Buffett wa Berkshire Hathaway.

Bloomberg yavuze ko yakoze irindi barura rihuriweho n’amakuru mashya, harimo n’ayo Gates ubwe yasangije abantu mu nyandiko yanditse ku rubuga rwe muri Gicurasi 2025. Muri iyo nyandiko, Gates yavuze ko afite umutungo wa miliyari $108, kandi ko azawutanga hafi wose binyuze muri Gates Foundation mbere y’umwaka wa 2045, aho izaba ishoje ibikorwa byayo. Yavuze ko icyo kigo kizaba cyamaze gukoresha miliyari zisaga 200 z’amadolari.

Ku rubuga rwa Gates Foundation, haragaragara ko we na Melinda French Gates, wahoze ari umugore we, bamaze gutanga miliyari $60 kugeza mu Kuboza 2024. Warren Buffett we yatanze miliyari $43.

Bill Gates afite imigabane ingana na 1% muri Microsoft. Yungutse hejuru ya miliyari $60 abikuye kuri za dividende n’imigabane muri iyo sosiyete.

Ubu umutungo we munini ucungwa na Cascade Investment, ikigo gifite ibikorwa mu mitungo itimukanwa, ingufu, n’ibindi bigo byigenga n’ibigurishwa ku isoko rusange.

Steve Ballmer, wahoze ari umukozi wa Gates, ubu amusize mu mutungo. Ibi ntibisanzwe kuko ari gake uwahoze ari umukozi asumba uwashinze sosiyete. Ibi byatewe n’amasezerano y’igihe cyashize yo guhabwa imigabane aho kugabana inyungu. Ballmer yabaye CEO wa Microsoft guhera mu 2000 kugeza 2014, asiga afite imigabane ingana na 4%. Kubera izamuka rikomeye ry’imigabane ya Microsoft mu myaka 10 ishize, umutungo we warushijeho kwiyongera.

Ubu Ballmer ni nyiri ikipe y’umukino wa Basketball ya Los Angeles Clippers, kandi yigeze kuvuga ko yafashe icyemezo cyo kugumana imigabane ya Microsoft mu gihe Gates na Paul Allen bahitagamo gushora imari mu bindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *