Urukundo duhora twumva ubundi ni iki?

Ijambo urukundo rikoreshwa kenshi mu buzima bwa buri munsi. Turaruvuga mu biganiro, mu ndirimbo, mu nkuru z’urukundo ndetse no mu masengesho. Ariko se koko, urukundo ni iki mu by’ukuri? Hari abavuga ko urukundo ari ibyiyumvo, abandi bakarufata nk’ubwumvikane cyangwa guhana impano, ariko iryo jambo rifite uburemere burenze amagambo.

Urukundo ni amarangamutima y’umwihariko umuntu agirira undi, cyangwa ikintu runaka, akarangwa no kumwiyumvamo, kumuba hafi, kumwumva no kumwifuriza ibyiza. Iyo ukunda, wumva ushishikajwe n’uko uwo ukunda aba ameze neza, akagira amahoro, agatera imbere, kandi akumva ko afite agaciro mu maso yawe.

Urukundo nyarwo ntirushingira ku nyungu umuntu yiteze ku wundi. Si ibintu bishingira ku bwiza bwo ku mubiri cyangwa ku mitungo. Ahubwo ni ubushake bwo kwitangira, kubana no kwihanganirana, haba mu byiza no mu bihe bigoye. Urukundo ni ukwemera umuntu uko ari, ukamushyigikira ntakindi kiguzi.

Mu muryango, urukundo ni rwo rukomeza ubumwe hagati y’ababyeyi n’abana, hagati y’abavandimwe n’abashakanye. Ni rwo rutuma umuntu yumva afite umutekano n’icyizere, kuko aba azi ko akunzwe atari uko hari icyo atanze, ahubwo kuko afite agaciro ku buryo bwe.

Mu buzima busanzwe, urukundo rugaragarira mu bikorwa. Niba ukunda umuntu, ubimwereka mu byo umukorera: kumwumva, kumuba hafi, kumufasha, kumusabira, kumwihanganira no kumutega amatwi. Urukundo si amagambo gusa; ni ibikorwa bihamya ibyo umutima wifuza gutanga.

Hari n’urukundo rujya kurenga ku muntu umwe, rugakomera ku bantu bose. Ni rwa rukundo rudatoranya, rutavangura, rugira impuhwe ku bantu bose, uko basa kose, ibyo bemera cyangwa aho baturuka. Iyo umuntu arufite, aharanira amahoro, ukuri n’ubutabera kuri bose.

Urukundo ni inkingi y’ubuzima. Aho urukundo ruri, haboneka icyizere, ubumwe, ituze n’iterambere. Nta rukundo, isi yabaho mu bwigunge n’intambara idashira.

Bityo rero, bavandimwe ncuti za Lazizi , twihatire gukunda no gukundwa. Kuko urukundo rw’ukuri rurubaka, ruratuza, kandi rurakiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *