Impamvu abantu Benshi basigaye bakunda imbwa: urukundo, umutekano n’umubano uvuka hagati y’umuntu n’inyamaswa


Mu myaka yashize, gutunga imbwa byafatwaga nko kugira inyamaswa yo kurinda urugo, ariko muri iki gihe, byahindutse umuco ukomeye ku bantu benshi hirya no hino ku isi, ndetse no mu Rwanda. Imbwa ntizigifatwa nk’inyamaswa zisanzwe, ahubwo zafashe umwanya nk’abagize umuryango, inshuti z’ukuri, ndetse bamwe bazita abana babo cyangwa abajyanama babo.

Gukunda imbwa byabaye nk’ihuriro ry’abatuye isi, aho ku mbuga nkoranyambaga no mu buzima bwa buri munsi usanga abantu benshi basangira amafoto n’amashusho agaragaza uburyo imbwa zabo zibaha urukundo, zibavura agahinda, cyangwa zituma babaho mu munezero uhoraho.

Imwe mu mpamvu nyamukuru ituma imbwa zikundwa cyane ni uko ari inyamaswa ifite ubushobozi bwo kumenya amarangamutima y’umuntu. Iyo nyirayo atishimye, imbwa irabibona, igasatira, ikamutuza, igahora hafi ye. Imbwa izwiho kuba ari inshuti y’ukuri, idasaba byinshi ariko ikagaragaza urukundo rudashira. Uko umuntu amwitaho, ni na ko imbwa irushaho kwiyegereza uwo muntu mu buryo budasanzwe.

Imbwa ni umujyanama we ukomeye

Si urukundo gusa rutuma imbwa zikundwa. Hari n’uruhare zikina mu buzima busanzwe nk’umutekano w’ingo. Imbwa zimwe zitozwa kurinda amazu, gusaka abinjira batabyemerewe, ndetse no gutahura ibiyobyabwenge cyangwa ibisasu. Ibi bituma imbwa zigira agaciro karenze ubwiza bwazo cyangwa ukuntu zisetsa abantu.

Mu bihugu byinshi birimo n’u Rwanda, abantu bamenye ko imbwa zifasha kugabanya stress no gukira ihungabana. Abaganga benshi barabyemeza: kuba hafi y’imbwa, kuyikorakora cyangwa kuyijyana gutembera bifasha umutima gutuza, bikagabanya ihangayika. Ibi byatumye hirya no hino hashyirwaho gahunda za “therapy dogs”, aho imbwa zijya gufasha abarwayi cyangwa abantu banyuze mu bihe bikomeye.

Ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga byagize uruhare rukomeye mu gutuma abantu barushaho gukunda imbwa. Amafoto n’amashusho ashyirwa kuri TikTok, Instagram, YouTube n’izindi mbuga, agaragaza uko imbwa zikora ibintu bisekeje, uko zitozwa, uko zibaho nk’abantu, byatumye abantu benshi barushaho kugira amatsiko yo kuzitunga. Ubu gutunga imbwa ntibikiri ikimenyetso cy’ubukire gusa, ahubwo biba n’ikirango cy’urukundo n’umubano n’inyamaswa.

Mu Rwanda, kimwe n’ahandi henshi ku isi, imibereho y’abantu n’imbwa irushaho kwihuza. Abantu barazigura yawe ubu ziranahenda ntigurwa nubonetse wese, bakazivuza, bakazigaburira neza, bakazijyana aho bajya hose nk’inshuti zabo za hafi. Hari n’abatanga serivisi z’imbwa zirimo amafunguro abugenewe, amavuriro yazo, ndetse n’aho ziba zifite abatoza bazo bwite.

Ni ibisanzwe rero kubona ko imbwa zafashe umwanya udasanzwe mu buzima bwa muntu. Imbwa ni umunyakuri, umujyanama, umurinzi, ndetse rimwe na rimwe, umuvuzi udasanzwe.

Uko ubitekereza ni ingenzi: Waba ufite imbwa igufasha mu buzima bwa buri munsi? Ufite ubuhamya ku mubano wawe n’imbwa? Twandikire kuri comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *