Mu isi ya none, aho isi yose isa nk’aho icumbikiwe mu kiganza cy’umuntu kubera ikoranabuhanga, murandasi (internet) yabaye nk’amaraso y’ubuzima bwa buri munsi. Uretse kuba ikoreshwa mu itumanaho, gusabana no kwidagadura, murandasi ifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’urubyiruko, by’umwihariko mu Rwanda no muri Afurika yose muri rusange

Murandasi yahinduye uburyo urubyiruko rubaho, rwigira, rukora, ndetse rugahuza n’isi yose. Ubu, umusore cyangwa inkumi wicaye i Nyagatare cyangwa i Rusizi ashobora kwigira kuri za kaminuza zo muri Amerika, kugurisha ibicuruzwa bye muri Kenya, cyangwa kuganira n’inshuti ye iri mu Bufaransa(all because of the internet).
Icya mbere, murandasi ni ishuri ridafunga. Urubyiruko rubona amahirwe yo kwiga ubumenyi butandukanye, kuva ku masomo ya kaminuza, amasomo y’imyuga, ikoranabuhanga, ubucuruzi, n’ubumenyi rusange. Abakoresha YouTube, Coursera, Udemy, n’andi masomo yo kuri murandasi babasha kwihugura mu buryo bwihuse kandi buhendutse.
Icya kabiri, murandasi ni isoko ry’akazi n’amahirwe. Haciyeho ibihe byo gutegereza akazi ka leta cyangwa ibigo bikomeye gusa. Ubu urubyiruko rushobora kwihangira imirimo binyuze muri e-commerce, graphic design, digital marketing, programming, n’ibindi bikorwa bigira aho bihurira n’ikoranabuhanga. Hari abacuruzi b’inkweto cyangwa imyenda bakorera kuri Instagram, abandi bagafasha ibigo byo mu mahanga nk’abakozi b’icyumweru (freelancers), kandi byose bikorwa binyuze kuri murandasi.
Icya gatatu, murandasi yafunguye amarembo ku rubyiruko ngo rumenye amakuru y’isi, runasobanukirwe n’amateka n’imibereho y’abandi. Ibi bituma rwaguka mu bitekerezo, rugafata ibyemezo bifite ireme, ndetse rugasobanukirwa n’uruhare rwarwo mu kubaka igihugu cyateye imbere.
Murandasi inateza imbere impano z’urubyiruko. Abanditsi, abaririmbyi, abakinnyi ba filime n’abandi bafite aho bifatanyiriza, bakamenyekanisha ibikorwa byabo, bagakurura abafatanyabikorwa n’abakunzi. Urugero rwiza ni abarimo gutunganya ibiganiro kuri YouTube, TikTok, cyangwa Spotify, bagahuza ubumenyi, ubuhanzi n’ubucuruzi.
Nubwo ariko murandasi ari nk’umusemburo w’iterambere, ifite ingorane ishobora guteza mu gihe ikoreshwa nabi. Hari urubyiruko ruyikoresha mu bintu bidafite umumaro, nk’ubusambanyi bwo kuri internet, ubujura bw’amakuru, gutwarwa n’amakuru y’ibihuha cyangwa gufata igihe cyose ku mbuga nkoranyambaga aho gukora. Ibi bisaba uburere n’ubushishozi kugira ngo irusheho kuba igikoresho gifasha aho kuba icyangiza.
Mu gusoza, murandasi ni umuriro w’iterambere ry’iki gihe. Iyo ikoreshweje neza, itanga amahirwe atagira imipaka. Urubyiruko ruyikoresheje neza rurubaka ejo hazaza h’igihugu n’ubuzima bwiza bwaryo. Leta, ababyeyi, ibigo byigisha, n’abikorera bagomba gukomeza gufasha urubyiruko kumenya gukoresha murandasi mu nyungu zirambye, kuko ari yo nkingi y’ubumenyi, ubukungu, no kwigira mu kinyejana cya 21.