Burya ngo umuhinzi mwiza atangirira ku kokora itaka. Niko bimeze no mu bwubatsi. Niba uri umusore cyangwa inkumi ushaka kuzaba umufundi w’umwuga, ariko nta cyemezo ufite, nta mashuri yihariye wize, ntutinye. Hari inzira ushobora kunyuramo: gutangira nk’umuyede, kwifashisha YouTube, gushaka amahugurwa yemewe, no kugura ibikoresho by’ibanze.
Umuyede ni umuntu ukora akazi ko gufasha umufundi. Ni we utwara amatafari, avanga akanahereza sima, atanga amazi, gucukura imyobo yo mucyubakwa, akora isuku aho bubaka, akanaherereza ibikoresho abafundi.(umufasha w’umufundi) Umuyede ni nk’umunyeshuri wiga ubufundi binyuze mu gukora.

Umufundi ni umuntu wabigize umwuga mu kubaka. Ni we ugena uko inzu yubakwa, uko sima ivangwa, uko urukuta ruhagarara, akanagena ibipimo byose bikenewe. Umufundi akenshi aba afite uburambe, ubumenyi, ndetse n’icyangombwa (certificate) kimwemerera gukora ku mugaragaro no gusinyira imishinga.

Umuyede si umuntu udafite intego. Ahubwo ni nk’uwiga ubufundi akabikora mu buryo ngiro. Ujya aho bubaka, ugakorera hafi y’abafundi, ukabafasha gutwara amatafari, gutegura sima, ndetse ukazirikana uko babikora. Ntiwicare utegereje amabwiriza gusa, ahubwo jya utega amatwi, ugenzure, unibaze: ese uyu mufundi yabanje iki? Ni iyihe sima yakoresheje? Aha apimye abikoreye iki,ese apimye kangahe?rimwe ukanamufasha metero ngo apime
Iyo utashye, fata telefone yawe, jya kuri YouTube, wandike amagambo akwereka amasomo y’ubwubatsi. Ushobora kwiga uko bacura sima n’umusenyi, uko barambika amatafari, uko bubaka fondasiyo n’ibindi. Amashene ya YouTube atandukanye yigisha ibyo byose. Hari n’abanyarwanda bagira ayo masomo, bigatuma ubisobanukirwa byihuse kuko bavuga ururimi rwumvikana.
Iyo umaze gutangira kumenya ibyibanze, ntugomba gutegereza imyaka myinshi. Fata icyemezo cyo kwiyandikisha mu mahugurwa ya TVET, WDA cyangwa VTC zitandukanye. Aho batanga amasomo y’ubwubatsi atarenze amezi atatu cyangwa atandatu. Ibi biguha icyangombwa kizakwereka aho wageze mu myuga.
Nyuma yo kwiga, cyangwa no mu gihe uyiga, jya aho bubaka, usabe stage. Ntukajyeyo usaba amafaranga, ahubwo jya usaba ubumenyi. Vuga uti, “nize amezi atatu y’ubwubatsi, ndifuza gukomeza kwiyungura ubumenyi binyuze mu gukora.” Iyo abantu bakubonye ushishikaye kandi wicisha bugufi, barakwakira, bakakwereka byinshi.
Ni byiza kandi gutangira kugura ibikoresho by’ibanze bigufasha gutangira akazi kawe. Nta bwo ugomba gutegereza kuba ufite imashini zigezweho cyangwa amafaranga menshi. Tangira n’umwiko, igipande, inivo, metero, igisarubeti n’inkweto zabugenewe. Ibi nibyo bizakugira umufundi w’ukuri. Iyo ugira ibikoresho byawe, n’abakoresha barakwizera, bakanakugirira icyizere.
Buri munsi ugiye ku kazi, jya ubifata nk’ishuri. Buri sima usutse, buri rukuta urebyeho, buri kirundo wacukuye, byose ni amasomo. Niba ubishyizemo umutima, abafundi ubwabo bazatangira kukwigisha no kujya bakwifashisha. Mu minsi mike, uzasanga ufite ubushobozi bwo gusimbura umufundi, ndetse ukanatangira gukora ku giti cyawe.
Ubwubatsi si akazi gasuzuguritse. Ni umwuga wubaka igihugu, amazu, ndetse n’ubuzima bwa nyirawo. Iyo utangiriye hasi ariko ugendeye hejuru mu bitekerezo, uza kugera ku byiza byinshi. Gutangira uri umuyede, wiga kuri YouTube, ukabona certificate, ugashaka stage, ukagura ibikoresho, ni inzira ifatika yo kugera ku nzozi zawe.reba umufundi ufite ubunararibonye umugire uwo kwigiraho ,umusabe kukwigisha ,kandi umwereke ishyaka ,nubona amafaranga wibuke gusangira nawe azagenda akubwira ibanga kandi uzakomeze ushyiremo umwete kuko umufundi w’umuswa asenya inzu kandi arangiza.
Nubwo uyu munsi waba uri mu mwanda wa sima, ejo ushobora kuba wambaye ingofero yera, ufite metero yawe, ukubakira abandi, ndetse n’abana bawe bakakubona nk’intwari. Uburyo bwose bwo gutangira burahari. Icyo usabwa ni icyemezo n’ubushake bwo guhindura ubuzima.
Waba waratangiye nk’umuyede? Ufite inzozi nk’izi? Twandikire