Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu irashimira uruhare rw’abaturage mu rugendo rwo guteza imbere imiyoborere ishingiye kuri bo kuva mu mwaka wa 2000, u Rwanda rwatangiye urugendo rw’ihuzwa ry’ubutegetsi (decentralisation) hagamijwe kwegereza abaturage serivisi kubaha uburenganzira n’amahirwe yo kugira uruhare mu bibakorerwa no kwihutisha iterambere rishingiye ku bitekerezo byabo,mu mwaka wa 2025, u Rwanda rwizihiza imyaka 25 yiyi gahunda, ikaba yaragize uruhare rukomeye mu kwimakaza imiyoborere ihuza bose,guharanira iterambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage.ibimaze kugerwaho birimo nk’uruhare rw’abaturage mu myanzuro ifatwa n’inkunga zitandukanye batanze mu bikorwa by’iterambere,imiyoborere itanga ijambo kuri buri muturage, harimo urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga,Kunoza serivisi zitangirwa ku nzego z’ibanze no kuzegereza abaturage,gushyira imbere ibikorerwa abaturage nko kubaka ibitaro, amashuri, imihanda, ibikorwa remezo n’ubuhinzi bujyanye nigihe.minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) irashimira abaturage uruhare bagize mu rugendo rw’imyaka 25, kandi ikabashishikariza gukomeza kwitabira ibikorwa by’iterambere n’imiyoborere kugira ngo igihugu kirusheho kwiyubaka no gusagamba.
