impamvu abagore batwite bazana umurongo w’umukara kugice cy’inda

Mu gihe cyo gutwita umubiri w’umugore uhinduka mu buryo butandukanye,kimwe mu bimenyetso bikunze kugaragara ni umurongo w’umukara uca hagati mu nda, kuva munsi y’ibere ukagera hafi y’imyanya ndangagitsina.

uyu murongo witwa mu ndimi z’amahanga “linea nigra” bisobanura “umurongo w’umukara”.impamvu ugaragara abahanga mu byubuzima bavuga ko ari ukubera impinduka z’imisemburo zibaho igihe umugore atwite. iyo misemburo (hormones)irimo nka estrogen, progesterone n’iyo bita melanocyte-stimulating hormone ituma umubiri w’umugore ukora melanin nyinshi iyi ni yo ituma uruhu rufata ibara risa n’umukara ni ibisanzwe kandi ntacyo bitwaye umurongo wumukara kunda ntugira ingaruka ku buzima bw’umwana cyangwa umubyeyi ahubwo ni igice cy’ibimenyetso bisanzwe by’inda, ndetse ku bagore benshi ugaragara hagati y’ukwezi kwa gatatu n’ukwa gatanu batwite.nyuma yo kubyara, umurongo ushobora kugenda gahoro gahoro kugeza usibanganye, kubagore bamwe bishobora gufata amezi make abandi bikaba byatinda ariko mu buryo bw’umwimerere,nta muti cyangwa ibindi byihariye bisabwa kuri uyu murongo ngo uveho cyangwa ujyeho. abagore batwite bagirwa inama yo kwiyitaho no kwirinda kwisiga amavuta atizewe ngo bawukureho, kuko ni ibisanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *