Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, ryatangaje ko ryafunguye ibiro bishya muri Trump Tower iherereye i New York, mu rwego rwo gukomeza umubano waryo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

“FIFA ni umuryango mpuzamahanga, kandi kugira ngo ube mpuzamahanga, ugomba no kuba hafi y’aho ibintu bibera. Tugomba kuba hano i New York, si kubera gusa Club World Cup ibera hano uyu mwaka cyangwa igikombe cy’Isi umwaka utaha – ahubwo tugomba no kugira ibiro hano,” Infantino yavuze. “Turashimira Eric Trump, ndetse na Perezida Trump ubwe.”
Nubwo hatatangajwe neza inzego cyangwa abakozi bazakorera muri ibyo biro bishya, FIFA ikaba ari ubukodesha bw’inyubako ya Trump, ikigo cya Perezida uri ku butegetsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bije mu gihe hasigaye igihe gito ngo hatangire igikombe cy’Isi, kimwe mu marushanwa akomeye kandi yinjiza menshi ya FIFA.
Mu mwaka ushize wa 2024, FIFA yari yafunguye ibiro i Miami, Florida, bikoreramo ishami ry’amategeko ndetse n’abakozi bashinzwe gutegura Club World Cup n’igikombe cy’Isi cy’umwaka utaha. Hari bamwe mu bakozi bakoreraga ku cyicaro gikuru i Zurich muri Suwisi bimuriwe muri Amerika.
Eric Trump yagize ati: “Ku bwange, ku bw’umujyi wa New York, no ku bw’Ikigo cya Trump ndetse n’abakozi bose bakorera muri iyi nyubako – turabakunda. Twishimiye kandi dufite ishema ku bw’ibikorwa FIFA iri gukora.”
Iyi gahunda ije ikurikira indi migambi ya Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yo kugaragaza ko afitanye umubano wihariye na Perezida Trump. Mu kwezi kwa Gashyantare, ubwo yaganiraga n’inama mpuzamahanga y’umupira w’amaguru (International Football Association Board), Infantino yavuze ko “umubano we na Trump ari ingenzi cyane.”
Infantino yagaragaye kenshi mu bikorwa bitandukanye ari kumwe na Trump, harimo no kumushyikiriza igikombe cya Club World Cup mu biro bya Perezida (Oval Office), aho icyo gikombe cyakomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye byahaberaga. Yanitabiriye inama ya mbere y’itsinda rishinzwe gutegura igikombe cy’Isi, aho yari yicaye iruhande rwa Trump ndetse na Visi Perezida JD Vance.
Mu yindi nkuru yavuzwe cyane, Infantino yajyanye na Trump mu ruzinduko rwo mu Burasirazuba bwo Hagati uyu mwaka, bituma atinda kugera ku nama ya FIFA yabereye muri Paraguay. Ibyo byarakaje bamwe mu bahagarariye ibihugu, bamwe barayivamo mu buryo bwo kuyirakaza. UEFA, nayo, yashinje Infantino gushyira inyungu ze bwite za politiki imbere y’inshingano ze nk’umuyobozi wa FIFA. Human Rights Watch yasabye Infantino gutangaza impamvu n’ibyakozwe muri urwo ruzinduko, ariko kugeza ubu ntiyabisobanuye.
Mu nama y’iyo kongere, Infantino yasabye imbabazi ku gutinda, avuga ati: “Nk’umuyobozi wa FIFA, inshingano yanjye ni ugufata ibyemezo bigirira akamaro umuryango. Numvaga ari ngombwa ko njya muri urwo ruzinduko, kugira ngo mpagararire umupira w’amaguru n’abawukunda bose.”