Rayon Sports isigaje kugura abakinnyi batatu gusa.

Rayon Sports isigaje kugura abakinnyi batatu harimo myugariro, myugariro wo hagati na ritahizamu.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru aho abayobozi ba Rayon Sports bagezaga ku bakunzi bayo uko biteguye umwaka w’imikino wa 2025-2026.

Perezida w’inama y’ubutegetsi Paul MUVUNYI, Perezida wa Association Rayon Sports Thadée TWAGIRAYEZU, Dr Norbert UWIRAGIYE uyobora ihuriro fan clubs za Rayon Sports bari mu babimburiye abandi gutanga inkunga yabo muri gahunda bise Ubururu Bwacu, Agaciro Kacu.

Abakinnyi batatu basigaye bafite agaciro ka miliyoni zisaga 75 FRW aho biteze ko abafana bazabigiramo uruhare rwa 40%.‎‎ Abafana barasabwa gukanda akanyenyeri ka Rayon Sports aho buri munsi bazajya babwirwa amafaranga yakusanyijwe.‎

Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2025-2026 izaba ifite abakinnyi 26; harimo 13 b’Abanyarwanda na 13 b’Abanyamahanga. ‎‎Iyi kipe irateganya kugabanya imishahara ihabwa abakinnyi aho izava kuri miliyoni 50 FRW ku kwezi ikagera kuri 40 muri uyu mwaka w’imikino.

Muri iyi kipe hagiye harangwamo ibibazo by’ubukungu dore ko mu mwaka w’imikino ushize wa 2024-2025 warangiye babereyemo ibirarane by’amezi abiri batarishyurwa, ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba buri gukora ibishoboka byose ku girango uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira nta mwenda bagomba kuba barimo umukinnyi cyangwa umukozi wa Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *