Kuri uyu wa gatatu biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports yakira Abbedy Bigirimana, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’ u Burundi akaba asanzwe akinira Ikipe ya Police FC gusa amasezerano y’imyaka ibiri yarafitanye n’iyi kipe yarangiye.
Ku mugoroba wo ku wo kuri uyu wa kabiri nibwo Abbedy yageze mu Rwanda avuye mu biruhuko mu gihugu cy’u Burundi, biteganyijwe ko uyu munsi aza gusinya amasezerano y’imwaka umwe afite agaciro ka miliyoni 20 Rwfr. Ubwo araza kuba yiyongera ku bakinnyi b’abarundi binjiye muri Rayon Sports aribo Prince Musore n’abandi.


Police FC nayo ntabwo yicaye ubusa kuko yamaze kwibikaho umukinnyi uca ku ruhande yataka izamu ukomeye cyane. Kwitonda Alain Bacca wafashije ikipe ya APR FC gutwara ibikombe 6 byikurikiranye bya shampiyona yerekeje muri iyi kipe aho yahise akora imyitozo ye yambere muri Police FC , akaba yayerekeje mo nyuma yo gusezererwa muri APR FC. Bacca yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka ibiri afite agaciro ka miliyoni 20 Rwfr.


Ni mu gihe Mukura VS yemeje ko yasinyishije Joseph Sackey w’imyaka 23 imukuye muri Muhazi United. uyu musore ukina mu kibuga hagati yugarira yasinye amasezerano y’imyaka 2, nyuma yo kwitwara neza mu mwaka w’imikino ushize wa 2024-2025 aho yaje no mu ikipe y’umwaka.


Umwaka w’imikino wa 2025-2026 uzatangira taliki ya 2 Kanama uyu mwaka wa 2025, hakinwa igikombe uruta iyindi FERWAFA Super Cup, shampiyona y’icyiciro cya mbere ya Rwanda Premier League igatangira nyuma y’icyumweru cyimwe.