URWANDA RUTSINZWE NA BENIN IGITEGO KIMWE KU BUSA MU MAJONJORA YO GUSHAKA ITIKE Y’GIKOMBE CY’ISI CYA 2026.

Ikipe y’ Igihugu y’ U Rwanda Amavubi yatsinzwe na Benin bahuriye mu itsinda C kuri uyu mugoroba mu mukino wo gushaka itike yo y’igikombe cy’ isi 2026. Ni Umukino wo ku munsi wa 3 wabaye kuri uyu wa kane, tariki 6 z’ ukwezi kwa 6, 2024.

Umukino watangiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, ubona ihererekanya neza gusa ikabikorera mu rubuga rwayo, abarimo Manzi Thierry, Mutsinzi Ange na Manguende ari bo bafite umupira ariko babuze uko bawutanga imbere.Ikipe y’igihugu ya Benin yo ntabwo yahererekanyaga umupira cyane, gusa iyo yawubonaga yahita ishaka uko igera imbere y’izamu ndetse ku munota wa 11 gusa Mounie Steve yinjiye mu rubuga rw’amahina ashaka uko yatsinda igitego gusa birangira Fitina Ombolenga atabaye .Ku munota wa 19 Amavubi yabonye uburyo bwashoboraga kugira icyo buvamo ku mupira Rubanguka Steve yahaye Mugisha Gilbert gusa birangira umurenganye.

Imanishimwe Emmanuel Manguende wabonaga atari mu mukino neza yakomeje gukina akora amakosa atakaza imipira ndetse binarangira ahawe ikarita y’umuhondo hakiri kare ku ikosa yakoreye Dossou Jodel wa Benin wari umunyuzeho byarangiye.Nyuma yo kubona koroneri nyinshi ku ruhande rw’ibumoso, ikipe y’igihugu ya Benin yaje kubona igitego ku munota wa 37 gitsinzwe na Dokou Dodo ku mupira n’ubundi wari uvuye muri koroneri.Benin ikimara kubona igitego yakomeje kotsa igitutu Amavubi ishaka igitego cya 2 ndetse binashoboka ko yanakibona nk’aho Dossou Jodel yarekuye ishoti rirerire nyuma yo kubona ko Ntwari Fiacre yasohotse gusa Mutsinzi Ange Jimmy aratabara.Igice cya mbere cyarangiye Amavubi yatsinzwe igitego 1-0. Mu gice cya kabiri umutoza w’Amavubi, Frank Spittler yaje akora impinduka mu kibuga havamo Hakim Sahabo na Rafael York hajyamo Muhire Kevin na Samuel Guellette Marie ukinira La Louvière mu Bubiligi.

Izi mpinduka zahise zitangira gufasha Amavubi gukina neza ndetse noneho agakora n’uburyo bwavamo igitego imbere y’izamu cyane cyane binyuze kuri Muhire Kevin.Ku munota wa 61 ikipe y’igihugu ya Benin yarase igitego kidahushwa aho Kapiteni Sreve Mounie yari asigaranye na Ntwari Fiacre bonyine gusa uyu muzamu w’Amavubi aribamba aratabara akuramo umupira.Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yakomeje gukora impinduka mu kibuga ashyiramo abakinnyi barimo Mugisha Bonheur, Jojea Kwizera wakinaga umukino we wa mbere mu ikipe y’Igihugu ndetse na Gitego Arthur ngo irebe ko yabona igitego cyo kwishyura ndetse mu minota ya nyuma iranasatira cyane gusa bikomeza kwanga.Umukino warangiye Benin itsinze igitego 1-0 iba yegukanye amanota 3 ihita ijya ku mwanya wa 2 mu itsinda C n’amanota 4 maze Amavubi nayo akomeza kuba ku mwanya wa 1 n’amanota 4 gusa yo akaba azigamye igitego 1.Nubwo Amavubi akiri ku mwanya wa 1 ariko kuri uyu wa Gatanu ashobora kuzawutakaza kuko Nigeria izakina na Afurika y’Epfo naho Lesotho ikine na Zimbabwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *