Gutunga imodoka ni inzozi za benshi. Ni ikimenyetso cy’iterambere, ubwigenge mu ngendo, no koroherezwa ubuzima bwa buri munsi. Ariko se, kugira imodoka bisaba iki? Ese ni buri gihe ugomba kuyigura? Hari ibintu bibanza kwitabwaho mbere y’uko umuntu afata icyemezo cyo kuyigurira, cyane cyane mu Rwanda aho ibiciro, imisoro n’ibindi bikorwa byose bisaba gutegura neza.

Icya mbere bisaba ni amafaranga yo kugura imodoka. Ushobora kuyigurira rimwe (cash), cyangwa kuyishyura mu byiciro binyuze mu nguzanyo cyangwa amasezerano y’ubukode (leasing). Ariko si amafaranga y’iyo modoka gusa, hari n’ibindi bigomba kwitabwaho nk’imisoro, ubwishingizi, gusuzumisha (controle technique), ibikomoka kuri petelori cyangwa lisansi, ndetse no kuyisigasira igihe cyose. Bisaba kandi kumenya ubwoko bw’imodoka ukeneye. Uteganya kuyikoresha iki? Ni iz’abagenzi, izitwara ibintu, iz’ubucuruzi cyangwa iyo kwishimisha?
Iyo uhubukiye kugura imodoka udafite gahunda ihamye, ushobora kuyigura itakubereye, igasenya umutungo wawe aho kuwubaka. Imodoka si ibintu ugura ngo ubigumane uko byaje. Kugira ngo uyigumane bisaba gusigasira ubuzima bwayo no kuyishyiramo amafaranga buri gihe. Bisaba kuyitaho igihe yagize ikibazo, kuyishyira mu bwishingizi bwizewe, guhinduranya amavuta, kuyisukura neza, no kuzirikana ko niyo yagurishijwe, yaba yarataye agaciro kayo wayiguze.
Hari abaguze imodoka bakazigurisha nyuma y’umwaka umwe gusa kubera ko zitabagendekeye neza, zabasabye amafaranga menshi, cyangwa kuko baziguze igihe batiteguye. Ni yo mpamvu umuntu akwiye kwibaza ati: ese niteguye guhangana n’ibikenerwa byose bijyana no kugira imodoka? Kugira ngo umenye igihe nyacyo cyo kugura imodoka, ni ngombwa kubanza kwitunga bihagije, ukabasha kugura imodoka utagurishije inzu cyangwa ubutaka cyangwa ugafata ideni. Ni igihe ushobora gutegura igice kinini cy’umutungo wawe utagabanyije ubushobozi bwo kubaho. Ni igihe wumva ko kuyigira bitazakubuza kwishyura amazi, umuriro, ishuri ry’abana cyangwa mutuelle. Ni byiza kugura imodoka igihe ifite icyo izagufasha kugeraho mu buryo bw’umwuga cyangwa imishinga. Niba ari iy’ubucuruzi, ikwiye kuba igiye gutuma winjiza kurushaho, aho kuba umutwaro wonyine. Niba ari iy’umuryango, iba ikwiriye kuba ifasha mu buzima.
Muri make, kugira imodoka ni byiza ariko ni ibintu bisaba kwitegura mu mutwe no mu mufuka. Kugira ngo uyigumane bisaba kuyubaka nk’uko wubaka inzu: ubwitange, igenamigambi

Ese wowe urateganya kugura imodoka? Cyangwa warigeze kuyigira ariko byaragucanze? Tanga igitekerezo kuri Lazizi news, aho tuvuga ku buzima bw’abantu bisanzwe, inzozi zabo n’uburyo bwo kuzigeraho buhoro buhoro.