Urubyiruko ku isonga mu kurengera ibidukikije

Mu gihe isi ihanganye n’ingaruka zikabije z’imihindagurika y’ikirere, urubyiruko ruragenda rugaragaza imbaraga mu guhindura ibintu, rutanga ibisubizo bitanga icyizere cy’ejo hazaza. Kuva mu mihindagurikire y’ikirere ku rwego mpuzamahanga kugera ku guhanga udushya mu bidukikije, urubyiruko ruri ku isonga mu gushaka ibisubizo birambye kandi bifite impinduka zigaragara.

Urubyiruko ntirukiri abarebera, ahubwo rwabaye abayobozi. Uburyo bwo guhanga udushya ndetse n’ubwitange budasanzwe harimo gushishikariza isi yose ku bungabunga ibidukikije. Binyuze mu bikorwa byo gukangurira rubanda, kubahugura ndetse urubyiruko ruri gutanga ibitekerezo by’ukuntu twabungabunga ibidukikije.

Ibihugu byasinye amasezerano ku mihindagurikire y’ikirere (COP27) mu nama, aho urubyiruko rwagize uruhare rukomeye muri iyo nama byatumye hashyirwaho “Ikigega cyo Guhangana n’Ibihombo” (Loss and Damage Fund) ndetse hanongerwa inkunga igenerwa ibikorwa byo guhangana n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere. Aho urubyiruko rwahawe ijambo, ndetse hakagaragara impinduka zifatika.

Ibikorwa bitandukanye biyobowe n’urubyiruko birimo kugena ejo hazaza habereye isi, binyuze mu ikoranabuhanga n’ubukungu bushingiye ku gusubiramo ibikoresho no kubyaza umusaruro ibyasigaye.

Mu gihe isi ikomeje guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, gukura kw’amashyamba, kwangirika kw’ibidukikije no guhumanywa ku mwuka duhumeka, urubyiruko ruragenda rwigaragaza nk’imbaraga nshya mu rugamba rwo kurengera isi dutuye. Abasore n’inkumi bo mu Rwanda no hirya no hino ku isi batangiye kugira uruhare rugaragara mu bikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije no kurwanya ingaruka mbi ziterwa n’umwanda n’ibikorwa bya muntu.

Mu Rwanda, ibikorwa byinshi bigaragaza ubushake bw’urubyiruko mu gutanga umusanzu mu kurengera ibidukikije. Abenshi bari kwitabira gahunda zo gutera ibiti, gukusanya imyanda, gukora ubukangurambaga bwo kubuza abantu gutwika ibyatsi cyangwa kujugunya imyanda aho babonye hose. Hari na bamwe bateje imbere ubucuruzi bushingiye ku bidukikije, bakora ibikapu bivuye mu bikoresho byangiza ibidukikije cyangwa bagakoresha ibintu ndetse n’ibikoresho byajugunywe.

Urubyiruko rwakomeje gushimangira ko kurengera ibidukikije ari ingenzi ndetse banavuga ko kurwanya ibitekerezo bibi ari ishingano zabo,binyuze ku mbuga nkoranyambaga, mu biganiro by’urubyiruko n’amahuriro atandukanye, hari abasobanurira bagenzi babo ko ubuzima bw’ejo hazaza buri mu biganza byabo, kandi ko kurinda isi ari ishingano za buri wese kandi kugira icyo ukora, si ukureba ku bayobozi gusa.

Nubwo kubungabunga ibidukikije ari urugendo rutaroroshye, urubyiruko rurimo kugenda rumvikanisha ko guhindura isi bitangirira ku muntu ku giti cye. Kubungabunga ibidukikije si ikintu cyo guhatirwa, ahubwo ni umurage dukwiye gusigasira. Nta we ushobora kugira ubuzima bwiza mu gihe ibidukikije byangiritse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *