BK yatangije gahunda “Shora I Rwanda” igamije korohereza Abanyarwanda baba mu mahanga gushora imari mu gihugu

Mu nama ya Rwanda Convention USA 2025 yabereye muri Irving Convention Center, hafi ya Dallas, Texas kuva tariki 4 kugeza 6 Nyakanga, Banki ya Kigali (BK) yatangije ku mugaragaro gahunda nshya yiswe “Shora I Rwanda”, igamije gufasha Abanyarwanda baba hanze y’igihugu (diaspora) ndetse n’abandi bashoramari mpuzamahanga gushora imari mu gihugu cyabo binyuze mu buryo bwizewe kandi butanga inyungu.

Iyi gahunda ije mu rwego rwo kongerera imbaraga umubano hagati ya diaspora nyarwanda n’iterambere ry’igihugu, by’umwihariko binyuze mu ishoramari rifite inyungu yizewe n’umutekano usesuye.

Mu kiganiro yahaye abitabiriye iyi nama, ubuyobozi bwa BK bwatangaje ko binyuze muri BK Capital Fixed Income Fund, Abanyarwanda batuye hanze bashobora gushora amafaranga yabo mu bikorwa by’iterambere bikomeye, bityo bagira uruhare mu kubaka igihugu no kurushaho kunguka mu buryo burambye.

Uko iyi gahunda izakora

BK Capital Fixed Income Fund ni igishoro gishingiye ku nyungu zihoraho (fixed income), aho amafaranga y’abashoramari azajya akoreshwa mu mishinga itandukanye y’iterambere ry’igihugu, harimo ibikorwa remezo, imari n’amasoko. Iki gishoro kirangwa n’umutekano urenze uwo ishoramari risanzwe rifite, ndetse gifite inyungu zizwi kandi zihoraho.

Impamvu y’iyi gahunda

Banki ya Kigali yavuze ko iyi gahunda yatekerejweho mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda batuye hanze kutibagirwa igihugu cyabo, ahubwo bakagira uruhare mu kugiteza imbere bifashishije umutungo wabo. Byitezwe ko bizafasha no mu kongera umubare w’ishoramari riva hanze rijya mu Rwanda, bityo bikazamura ubukungu rusange.

Ibyagarutsweho muri Rwanda Convention USA 2025

Uretse “Shora I Rwanda”, BK yanagaragaje izindi serivisi zigamije korohereza diaspora zirimo BK Diaspora Account, uburyo bwo kohererezanya amafaranga mu buryo bwihuse ndetse na BK Pay, uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *