
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza mu gikombe cy’isi cya makipe wahuje Real Madrid na PSG , PSG ikanyagira ibitego bine ku busa Ikipe ya Real, uyu mukinnyi yatangaje ko mu mwiteguro y’uyu mukino bari bapanze ko bagomba gukubita Real ibitego bitari munsi ya bine.

Dembele yavuze ko bakimara gusezerera Inter Miami ikinamo kizigenza Lionel Messi abi i Madrid bishimiye cyane atari Inter Miami yakomeje bavuga ko batinyaga ko Messi yabakuramo ariko birangira PSG iyikuyemo.
Yatangaje amagambo akomeye avuga ko ikipe ya PSG ari ikipe ikomeye cyane ko ntakipe itatsinda, yabivuze nyuma yo gutsinda amakipe akomeye no ku mikino ikomeye.
Iyi kipe iherutse gutsinda ikipe ya Inter Milan ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, iyinyagiye ibitego bitanu ku busa, naho bahura n’amakipe yo muri Espagne by’umwihariko ayo mu murwa muri iki gikombe cy’isi cya makipe, yatsinze Athletico Madrid ibitego bine mu matsinda, none yikuje Real nayo iyigerera mu gatebo kamwe.
Ousmane Dembélé niwe mukinnyi uza imbere mu bakinnyi bari guhatanira umupira wa zahabu, Ballon d’Or ya 2025, dore ko muri uyu mwaka w’imikino yakinnye imikino 56 atsindamo ibitego 35, atanda imipira yavuyemo ibitego igera kuri 15, bivuze ko yagize uruhare rw’ibitego bingahe na 50 mu mikino 56.
Ikipe ya PSG imaze gutwara ibikombe byose yakiniye muri uyu mwaka w’imikino aho itegereje ko n’igikombe cy’isi cya makipe gisanga ibindi bikombe.
Umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya makipe uzaba ku cyumweru taliki ya 13 Nyakanga ukaba uzahuza PSG na Chelsea, ukazabera kuri sitade ya Metlife.

