Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yazamutse imyanya 3 , ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi ” yazamutse imyanya 3 , ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA , aho yavuye ku mwanya wi 130 ijya ku mwanya wi 127.

Imikino ibiri ya gicuti yakinnye na Algelia muri uku kwezi n’uko ibihugu bihanganiye muri iyi myanya yamanutse nibyo byatumye u Rwanda ruzamuka.

Igihugu cya Argentina nicyo cyakomeje kuyobora uru rutonde ku isi aho cyiza ku mwanya wa mbere naho muri Afurika igihugu cya Marocco nicyo cyiyoboye, cyikaba icya 12 Ku Isi. ‎‎

Ikipe y’igihugu yazamutseho imyanya myinshi ni Costa Rica, yazamutseho imyanya 14, aho yavuye ku mwanya wa 64 ikajya ku mwanya wa 40 naho ‎‎Ikipe y’igihugu yiyongereyeho amanota menshi ni Honduras.

‎‎Ikipe y’igihugu yasubiye inyuma imyanya myinshi ni Jamaica yasubiye inyuma imyanya 7, mu gihe ikipe ya Haiti ariyo yatakaje amanota menshi.

Umwanya mwiza ikipe y’igihugu y’ u Rwanda, Amavubi yagize ni uwa 64 mu mwaka wa 2015, gusa kuva ubwo yagiye isubira inyuma ari nako ihinduranya abatoza ubutitsa ku girango bongere bazamuke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *