
Leta y’u Rwanda, ku bufatanye n’ubwami bwa Hashemite bwa Yorodani, yagejeje muri iki cyumweru imfashanyo igizwe n’imizigo ibiri y’ubutabazi igenewe abaturage ba Gaza.
Nk’uko byakozwe no mu bihe byashize, iyi mfashanyo nshya irimo toni zirenga 40 z’ibiribwa n’ibikoresho by’ubuvuzi, ikaba ari umuganda w’u Rwanda mu gushyigikira ibikorwa mpuzamahanga by’ubutabazi mu gihe abaturage ba Gaza bakomeje guhura n’ingaruka z’intambara n’ibura ry’ibyangombwa by’ibanze.
Iyi mfashanyo yakiriwe i Amman n’Umuryango w’Ubugiraneza wa Hashemite wa Yorodani, usanzwe ukorana n’ibihugu binyuranye mu gukusanya no kugeza ubufasha aho bukenewe cyane.
Iki gikorwa cyongera kugaragaza uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa by’ubumuntu bigamije kurengera ubuzima, by’umwihariko mu gihe cy’ibibazo biremereye byugarije abaturage b’akarere ka Gaza.

