Umukuru w’Umudugudu: Umuyobozi Ufatwa nk’Umurinzi w’Imiryango

Iyo umuntu avuze umuyobozi, benshi bahita batekereza kuri Perezida, Guverineri, cyangwa Minisitiri. Ariko se, ugereranyije n’abandi bayobozi, ni nde umuturage abona vuba, amusanga vuba, ndetse aba hafi ye buri munsi? Ni umukuru w’umudugudu.

Umukuru w’umudugudu ni umuntu uba mu baturage, ariko yahawe inshingano n’igihugu zo kubahagararira, kubakemurira ibibazo, kubatoza gukorera hamwe, no gukurikirana imibereho yabo ya buri munsi. Ntabwo ari umuntu utegeka abaturage nk’umwami, ahubwo ni umuyobozi ubana nabo, akabafasha kwiteza imbere.

Iyo havutse ikibazo cy’umutekano, umuturanyi wibwe cyangwa abaturanyi bashyamiranye, umukuru w’umudugudu niwe ubanza kubigarukaho. Akumva impande zombi, akemura amakimbirane, agasaba abaturage kwiyunga. Ibyo akora byose ntabihemberwa nk’umukozi wa leta uhoraho, ahubwo biba bishingiye ku bushake bwo gukunda igihugu no kwitangira abo ayobora.Umukuru w’umudugudu amenya amazina y’abaturage be, azi abatagira mituweli, azi abashonje, azi abarwaye, azi n’abana batiga. Iyo igihugu gitangiye gahunda nko kubaka ubwiherero rusange, kugabanya imirire mibi, gutanga ubwisungane mu kwivuza, cyangwa gutanga inkunga ku batishoboye, ni we ukorana bya hafi n’ubuyobozi bw’akagari, umurenge n’akarere kugira ngo nta muturage usigara.Kuba umukuru w’umudugudu si igitangaza, ariko ni igikorwa cy’ubutwari. Si akazi kamara amasaha 8, ahubwo ni inshingano z’amasaha 24 kuri 24. Hari ubwo ahamagarwa n’abaturage mu gicuku, kubera urugo rwaraye rushyamiranye. Hari ubwo akora amanama y’abaturage ataragira icyo ashyira ku munwa. Hari n’igihe arwanya amagambo mabi, ibihuha n’amacakubiri, abikorera mu mutuzo, adakeneye amashyi.

Nta munyarwanda utuye mu mudugudu. Nta muturage ubaho atagira aho atura. Bityo, umukuru w’umudugudu ahagarariye icyiciro cy’ubuyobozi kidahabwa umwanya munini mu bitangazamakuru, ariko gifite ingaruka zikomeye mu buzima bw’igihugu.

Abanyarwanda bagira amahoro n’umutekano kuko hari abantu nk’aba, bubaka imibanire, bashyigikira gahunda za leta, kandi barinda abaturage ntawubasabye kujya ku rugamba.Ni umuntu ushyira hamwe abaturanyi, akabatoza kugira isuku, kwishyura mituweli ku gihe, kubana neza, no kwihesha agaciro.

Ni umuntu uba hafi y’abaturage igihe basezeranye, igihe bibarutse, igihe barwaye cyangwa batakaje uwabo. Niwe ubahumuriza igihe inzego zitandukanye zitaboneka, niwe ushobora kuvugira abaturage ku rwego rwo hejuru.Umukuru w’umudugudu ni urwego rwa mbere rw’ubuyobozi. Ntabwo afite ibendera riherekeza imodoka, ariko ahetse igihugu. Ntabwo agira microphone imukurikira, ariko amagambo ye ashobora kunga abari bashyamiranye.

Ntabwo yinjiza umushahara munini, ariko yinjiza amahoro mu ngo z’abantu.Buri gihe igihugu giteye imbere iyo abaturage bafite amahoro, ituze, n’ubuyobozi bubegereye. Umukuru w’umudugudu ni urufunguzo rw’icyo cyerekezo. Ukoresha amagambo make, ibikorwa byinshi, n’ubwitange butagereranywa.

Wowe se, umukuru w’umudugudu wawe mwamushimira iki? Cyangwa ni iki mwifuza ko yahindura mu mikorere ye? Twandikire kuri Lazizi News

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *