Kuki Dushyira Impeta ku Rutoki rwa Kane? Dore Igisobanuro cy’amateka yayo

Impeta y’urukundo,amateka, umuco n’isezerano Ridasaza. Mu gihe cy’ubukwe cyangwa ubusabe, hari igihe cyihariye abantu bategerezanyije amatsiko: ni igihe umugabo ashyira impeta ku rutoki rw’umugore, cyangwa bombi bagasangira impeta. Benshi bazifata nk’ikimenyetso cy’urukundo, abandi bakazifata nk’ihame ryo kwiyemeza, abandi bakazifata nk’imidali y’ishimwe y’urukundo rwamaze gushinga imizi. Ariko se, impeta y’abashakanye ifite amateka ki? Yaturutse he, kandi isobanura iki?Impeta nk’ikirango cy’urukundo n’isezerano yamenyekanye cyane mu Misiri ya kera (Ancient Egypt), aho abakundanye bahaga impeta abakunzi babo nk’ikimenyetso cy’urukundo ridacika.

Abanyamisiri bizera ko urutoki rwa kane ku kiganza cy’ibumoso rufite umutsi uva rwihuse ugana ku mutima, ari na yo mpamvu impeta ishyirwa kuri urwo rutoki, kuko ari urukundo rugana ku mutima. Icyo cyizere cyageze mu Bugiriki, ndetse bukabikwirakwiza mu Burayi bwose.

Mu Bugereki bwa kera, impeta zakozwe mu mabuye atandukanye nk’ifeza, zahabu cyangwa amabuye y’agaciro, bikaba ikimenyetso cy’uko umuntu ahaye undi agaciro gakomeye. Aho ni naho havuye ihame rivuga ko impeta igaragaza ihame ry’urukundo rudacika, kuko ifite ishusho izengurutse idafite aho itangirira cyangwa ihagararira.

Mu mateka y’Abanyaroma, impeta yatangiye gukoreshwa nk’ikimenyetso cy’amasezerano yemewe n’amategeko, aho umugabo yemeraga kwiyemeza gufasha umugore we, ku mutunga no kumurinda. Byarushijeho gushinga imizi mu gihe cy’Abakirisitu, aho impeta y’ubukwe yabaye ikimenyetso cy’isezerano imbere y’Imana n’abantu.

exchange of wedding rings white

Mu Rwanda rwo hambere, impeta ntabwo zari iziranga ubukwe nk’uko bimeze ubu, kuko imico y’abanyarwanda yibandaga cyane ku bindi birango nk’inzoga, inka, ibirago n’imihango yo gusaba no gukwa. Ariko uko isi yagendaga ihinduka, cyane cyane mu gihe cy’ubukoloni n’umwaduko w’ivanjili, igitekerezo cy’impeta cyatangiye kwinjira mu muco w’abanyarwanda.

Kuri ubu, abageni benshi barambikanwa impeta mu rusengero cyangwa mu nsengero, nka kimwe mu bimenyetso bigaragaza isezerano ry’urukundo.Impeta y’ubukwe ifite ibisobanuro birenze igikoresho cyambarwa.

Ni ikirango cy’icyizere, cy’ubudahemuka, n’urukundo rutegereje ibihe byose. Iyo umugabo n’umugore bambaye impeta, baba bibutsa isi ko bari mu isezerano ry’imibereho y’ubuzima bwabo bwose, urukundo rwabo rutagomba gusenyuka ngo ruvemo.Impeta irazengurutse, ntigira aho itangirira cyangwa ihagararira, nk’uko urukundo rw’ukuri rutagira iherezo.

Si igikoresho cy’igiciro gusa, ahubwo ni urwibutso, ni umwambaro w’agaciro k’urukundo.Ubu, impeta y’ubukwe ibaye igice cy’umuco w’isi hose. Hari impeta z’amabuye y’agaciro, hari izanditsweho amazina, iziriho italiki y’ubukwe, n’izibumbwe mu buryo bwihariye bijyanye n’umuco cyangwa ubushake bw’abakundana.

Ibyo byose bigaragaza ko, n’ubwo urukundo rudashobora kugaragarira mu isura imwe, rukunze guhurira ku rukurikirane rumwe: isezerano ryiza, rikomerera mu mutima no mu mpeta y’urutoki.

Wowe se, urabona ko impeta ari ngombwa mu rukundo? Ese wakwambara impeta nk’ikimenyetso cy’urukundo rwawe? Cyangwa wumva urukundo rugaragarira mu bikorwa kurusha ibimenyetso? Twandikire kuri Lazizi News

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *