Seoul, Koreya y’Epfo – Yoon Suk Yeol wahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo yongeye gutabwa muri yombi ku wa Gatatu, ashinjwa uruhare yagize mu kugerageza gushyiraho ubutegetsi bwa gisirikare mu gihugu umwaka ushize, ibintu byateje umwuka mubi mu buyobozi no muri rubanda.

Urukiko Rukuru rwa Seoul rwasohoye inyandiko y’ifungwa rye, aho umucamanza mukuru yavuze ko hari impungenge ko Yoon ashobora gusibanganya ibimenyetso.
Yoon, wakuwe ku butegetsi muri Mata abinyujijwe mu itegeko ryo kumwambura ubudahangarwa, yari yafunze igihugu mu gihe cy’amasaha atandatu mu kwezi kwa Ukuboza, ashyiraho ubutegetsi bwa gisirikare mu buryo butunguranye.
Nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’itangazamakuru Yonhap cyo muri Koreya y’Epfo, Ubushinjacyaha bwihariye bwatanze impamvu eshanu zishingiyeho busaba ko Yoon afungwa by’agateganyo. Muri zo harimo no kuba yarirengagije uburenganzira bwa bamwe mu bagize guverinoma ye, abatumiye mu nama ikomeye mbere yo gutangaza itegeko rya gisirikare.
Mu iburanisha ryamaze amasaha arindwi kuri uwo wa Gatatu, Yoon n’abamwunganira mu mategeko bahakanye ibyo ashinjwa. Nyuma y’iburanisha, yahise ajyanwa muri Gereza ya Seoul mu gihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko.
Yoon yari yarafashwe bwa mbere muri Mutarama nyuma yo kurwana no kwihisha igihe kirekire. Polisi yamutaye muri yombi isenya inzitizi zari zashyizwe ku nzu ye, irimo n’uruzitiro rw’umugozi w’icyuma. Nyuma y’amezi abiri, urukiko rwaje kumurekura ku mpamvu za tekinike, ariko urubanza rwe rukomeza.
Naramuka ahamwe n’ibyaha, Yoon ashobora guhabwa igifungo cya burundu cyangwa igihano cy’urupfu.
Hari amakuru avuga ko ubushinjacyaha bwabonye ibimenyetso bigaragaza ko Yoon yaba yarategetse kohereza indege zitagira abapilote (drones) mu kirere cya Koreya ya Ruguru kugira ngo ahungabanye umutekano w’akarere maze abone urwitwazo rwo gutangaza itegeko rya gisirikare.
Abandi bayobozi bo hejuru bo muri guverinoma ye na bo bashinjwa ibyaha birimo kwigomeka ku butegetsi no kurenga ku bubasha bahawe.
Kwigomeka ni kimwe mu byaha bito cyane abaperezida ba Koreya y’Epfo batagira ubudahangarwa ku bwo kubikora, kandi ubu Yoon atakiri Perezida, arashobora no gukurikiranwaho ibindi byaha bisanzwe.
Perezida mushya wa Koreya y’Epfo, Lee Jae-myung, yatorewe kuyobora igihugu muri Kamena, mu matora yihuse yakurikiye iyirukanwa rya Yoon.
Lee yasezeranyije gukomeza gusigasira demokarasi ya Koreya y’Epfo, ndetse ahita ashyiraho itsinda ryihariye rishinzwe gukora iperereza ku byaha bivugwa ko Yoon yakoze mu gihe yari ku butegetsi, birimo n’itangazwa ry’ubutegetsi bwa gisirikare.