Iran yahagaritse imikoranire n’agashami ka UN gashinzwe intwaro za kirimbuzi

Perezida mushya wa Iran, Masoud Pezeshkian, yihanangirije Ikigo mpuzamahanga gishinzwe iby’ingufu za kirimbuzi (IAEA), asaba ko gikuraho “ibikorwa bi iri” (double standards) niba gishaka ko ibiganiro ku bijyanye n’ingufu za kirimbuzi bisubukurwa.

Ibi Pezeshkian yabivuze kuri uyu wa Kane mu kiganiro yagiranye na Perezida w’Inama y’Ubumwe bw’u Burayi, Antonio Costa, aho yavuze ko “gukomeza ubufatanye bwa Iran n’iki kigo bizaterwa n’ukuntu iki kigo kizakuraho ibikorwa by’ivangura n’ubutiriganya mu bijyanye n’ingufu za kirimbuzi,” nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya leta ya Iran.

Ni nyuma y’intambara yabaye mu kwezi gushize hagati ya Iran, Israel n’Amerika, aho Israel yagabye ibitero ku bigo bya gisirikare na kirimbuzi muri Iran, igahitana n’ahantu henshi hatuwe n’abasivile. Amerika nayo yakurikiyeho, itera ibisasu bikomeye cyane bizwi nka “bunker-buster” ku butaka bwa Iran.

Iran ntiyacecetse, kuko nayo yihimuriye igaba ibitero bya misile n’indege zitagira abapilote (drones) ku butaka bwa Israel, bituma hatangira imirwano yamaze iminsi 12. Igitero cya misile Iran yagabye ku birindiro by’ingabo za Amerika muri Qatar ni cyo cyabaye intandaro yo guhagarika imirwano, bitewe n’ubuhuza bwa Perezida Donald Trump.

Perezida Pezeshkian yavuze ko “ikindi gitero kizakorwa kuri Iran kizahura n’igisubizo gikomeye kurusha icyo abanzi bibwira, kandi kizabababaza cyane.”

Mu cyumweru gishize, Pezeshkian yashyize umukono ku itegeko rihagarika ku mugaragaro ubufatanye bwa Iran n’Ikigo IAEA, mu gihe ubushyamirane bwari bumaze gufata indi ntera.

Iran kandi yanenze IAEA kuba yaranze kwamagana ibitero bya Israel n’Amerika ku bigo byayo bya kirimbuzi, bikaba byararenze ku masezerano n’amahame mpuzamahanga. Perezida wa Iran yashimangiye ko niba hari icyizere cy’uko ibiganiro bishobora gusubukurwa, IAEA igomba kubanza kwigengesera no kuba indakemwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *