
Tariki ya 12 Nyakanga buri mwaka, isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Malala, umunsi wahawe izina ry’umukobwa Malala Yousafzai wo muri Pakisitani.
Uyu munsi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2013 nk’ikimenyetso cyo guha agaciro ubutwari bwa Malala waharaniye uburenganzira bwo kwiga ku bakobwa, ahangana n’iterabwoba n’ivangura.
Malala yabaye ikirangirire nyuma yo kuraswa n’umutwe w’iterabwoba wa Taliban ubwo yari afite imyaka 15, azira kuvuga ku mugaragaro ko abana b’abakobwa nabo bagomba kwiga nk’abandi bose. Yari amaze igihe yandika kuri blog yibanda ku buzima bw’abakobwa mu gace ke, akagaragaza imbogamizi bahura na zo.
Nubwo bagerageje kumucecekesha, Malala yararokotse arakira neza, akomeza urugamba rwe kugeza ubwo mu 2014 yahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel Peace Prize afite imyaka 17, aba uwa mbere muto ugihabwa mu mateka.
Uyu munsi, Malala akomeje gukorera mu muryango Malala Fund ukorera mu bihugu bitandukanye hagamijwe guharanira uburezi bufite ireme ku bakobwa bose ku isi.
Iyo wizihiza uyu munsi, uba uri kwifatanya n’isi yose guharanira ko ijwi rya Malala ritazima kandi ko buri mukobwa wese afite uburenganzira bwo kwiga no kubaho mu isi itamushyira mu bwoba cyangwa ivangura.