
Mu bice bimwe byo ku isi haracyagaragara ikibazo gikomeye cyo gushyingirwa imburagihe ku bana b’abakobwa, ibintu biteye ubwoba kandi bihangayikishije.
Amafoto amaze iminsi asakazwa ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru mpuzamahanga agaragaza abana b’abakobwa bakiri bato cyane, bamwe bakaba bakiri mu kigero cyo kujya mu mashuri y’incuke, bashyingirwa abagabo bakuze cyane ugereranyije n’imyaka yabo.
Abenshi muri abo bana baba bataragira ubushobozi bwo kwiyitaho cyangwa ngo bamenye ubuzima bwabo ku giti cyabo. Gushyingirwa kwabo kenshi guterwa n’imico imwe n’imwe yo mu bihugu byo muri Afurika, Aziya no mu karere k’Abarabu, aho imiryango ikunze kubashyingira kubera ubukene cyangwa imyumvire ishingiye ku muco w’ubukwe. Bamwe mu babyeyi baba bashaka amafaranga cyangwa ibindi byitwa impano z’ubukwe, bakibagirwa uburenganzira bw’umwana wabo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) rivuga ko buri mwaka nibura abana b’abakobwa miliyoni 12 bashyingirwa batarageza ku myaka y’ubukure. Gushyingirwa imburagihe bibagiraho ingaruka zikomeye ku buzima bwabo, haba ku mubiri no ku mitekerereze, ndetse bikababuza amahirwe yo kurangiza amashuri no kwiteza imbere mu buzima busanzwe.
Imiryango irengera uburenganzira bw’umwana hamwe n’ibihugu bikomeje gushyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije guca burundu iyi ngeso, hanasabwa ko hashyirwaho amategeko akomeye ahana abashyingira abana ndetse hakubakwa ubushobozi bwo gufasha imiryango ikennye. Uretse ibi bikorwa, haracyari urugendo rurerure rwo guhindura imyumvire y’abantu bamwe babona nk’umuco ibyo isi yose ireba nk’ihohoterwa rikomeye ku bana.