Uko Netanyahu Yagize Intambara yo muri Gaza Ndende Kugira ngo Agume ku Butegetsi

Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Isiraheli, Benjamin Netanyahu, akomeje gushinjwa na bamwe mu banyapolitiki n’abasesenguzi ko yagize uruhare mu kurambiriza intambara yo muri Gaza kugira ngo abashe gukomeza gufata ubutegetsi no guhunga ibibazo by’imbere mu gihugu.

Abantu benshi bavuga ko guhangana na Hamas byari uburyo bwo gukomeza kwerekana ko ari we muntu rukumbi ushobora kurinda umutekano w’igihugu, bityo bigatuma atabura gushyigikirwa.

Mu gihe ibitero by’ingabo za Isiraheli byakomeje kwibasira imijyi n’imidugudu ya Gaza, abakurikiranira hafi politiki yo muri Isiraheli bavuga ko Netanyahu yakomeje kunaniza ibiganiro byo guhagarika imirwano ndetse no kurekura imfungwa zafashwe na Hamas. Ibi byose byakozwe mu gihe mu gihugu imbere hari imyigaragambyo yamagana politiki ze ndetse n’imanza z’ubucuruzi n’ibyaha ashinjwa.

Nubwo Netanyahu n’abamushyigikiye bavuga ko bakomeje intambara kugira ngo batsinsure Hamas burundu, abandi bavuga ko iyo ntambara yabyaye umusaruro wa politiki kurusha umutekano, kuko yamufashije gukomeza guhuza imitima y’abamushyigikiye no kuzimya amajwi y’abatavuga rumwe na we.

Iyi ngingo imaze iminsi ivugwa cyane mu binyamakuru mpuzamahanga, by’umwihariko muri raporo zasohotse mu kinyamakuru The New York Times, aho bamwe mu bakorana bya hafi na Netanyahu bavuga ko atigeze agaragaza ubushake buhagije bwo kurangiza intambara vuba, ahubwo akayibyaza inyungu za politiki mu rwego rwo gukomeza kuyobora igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *