Umujyi wa Kigali umaze guha AS Kigali akayabo ka miliyali, mu myaka itanu gusa.

N’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ikipe ya AS Kigali n’umujyi wa Kigali aho uyu mujyi utera inkunga AS Kigali mu buryo bwo kuyiha amafaranga.

Mu minsi ishize havuzwe ko umujyi wa Kigali ugiye gukuramo amafaranga usanzwe ugenera ikipe ya AS Kigali, gusa mu nama yabaye kuri uyu wa gatanu yahuje ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali na komite nyobozi y’ikipe ya AS Kigali bemeranyije ko umujyi wa Kigali ukomeza guha amafaranga iyi kipe nk’uko bisanzwe.

Iyi nama yibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi, n’ingamba zo gufasha ikipe kwitabira Shampiyona y’umwaka utaha.  ‎

Ni mugihe kuva mu 2020, Umujyi wa Kigali umaze gukoresha ingengo y’imari isaga miliyari mu gushyigikira AS Kigali gusa.

Abari mu nama baganiriye ku bibazo AS Kigali yagaragaje bijyanye n’amikoro n’uburyo bwihariye bwo gukoresha ubushobozi buhari muri Shampiyona.‎‎

Umujyi wa Kigali utanga inkunga mu makipe ane  y’ umupira w’amaguru: AS Kigali – abagabo n’abagore, Kiyovu Sport, na Gasogi United; n’andi makipe abiri mu mikino y’amaboko, ariyo Espoir Basket Ball na Kigali Volley Ball Club.‎

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *