Abanyeshuri Bajya Kwiga Muri Canada Barasabwa Amikoro Ahagije Guhera Nzeri 2025

Guhera tariki ya 1 Nzeri 2025, Leta ya Canada izatangira gukoresha amabwiriza mashya ajyanye n’ubushobozi bw’amafaranga abanyeshuri mpuzamahanga bagomba kugaragaza mbere yo kwemererwa visa yo kwiga. Ibi byatangajwe na Minisiteri ishinzwe abinjira n’abasohoka, abimukira n’impunzi (IRCC), igamije gukomeza kurinda ubuzima no gufasha abanyeshuri babasha kwihutira gutura neza muri Canada.

Muri ayo mabwiriza mashya, amafaranga yerekana ko umunyeshuri afite ubushobozi bwo kwitunga ku giti cye yazamuwe ava kuri CAD $20,635 agera kuri CAD $22,895. Yiyongereye ho hafi 11% ugereranyije n’imyaka ibiri ishize. Ayo mafaranga ntiyabarirwamo amafaranga y’ishuri (tuition), amatike y’indege cyangwa ibindi bikoresho by’ishuri, ahubwo ni ayo kwerekana ko umunyeshuri azashobora kwitunga mu gihe azaba ari muri Canada.

Iri zamuka ry’amafaranga rishingiye ku kuzamuka kw’ibiciro by’ubuzima muri Canada, aho ibintu byose birimo icumbi, ibiribwa, imyambaro ndetse n’ibikoresho by’isuku byazamutse mu buryo bugaragara. Leta ya Canada igaragaza ko izi ngamba zizafasha abanyeshuri kuza bafite ubushobozi bwo kwitunga nta gihunga, kandi bakazagira ubuzima bwiza butabangamirwa n’ibibazo by’ubukene.

Abanyeshuri bateganya kujyana n’abo mu muryango wabo nabo bagomba kugaragaza ubushobozi burenzeho. Umunyeshuri ujyanye n’umuntu umwe agomba kugaragaza nibura CAD $28,502, naho ujyanye n’abantu babiri akerekana CAD $35,040. Buri muntu wongeweho, hiyongeraho CAD $6,538.

Abanyeshuri bose bifuza kwiga muri Canada bazakurikiza aya mabwiriza. Ariko abatuye Quebec bo bazakomeza gukurikiza amabwiriza ya leta yabo bwite, kuko ifite gahunda yayo itandukanye. Abandi batarebwa n’izi ngamba ni abari mu mashuri y’igihe gito (study abroad programs) cyangwa abari gusaba visa mbere ya Nzeri 2025.

IRCC yasabye abanyeshuri bose bifuza kujya kwiga muri Canada gutangira gukusanya ibyangombwa by’amafaranga hakiri kare, harimo konti za banki zigaragaza imibare yizewe, inyandiko za buruse, cyangwa amasezerano y’inguzanyo yemewe. Ibimenyetso by’amagambo gusa bitaziguye cyangwa amabaruwa adafite ibimenyetso bifatika ntibizajya byemerwa.

Abanyeshuri baturuka mu bihugu byinshi nka Nigeria, Kenya, u Rwanda, u Buhinde, Vietnam n’ahandi barasabwa gutegura neza amafaranga yabo kuko dosiye itujuje ibisabwa izajya yangwa vuba na bwangu. Ibi bigaragaza ko Canada ikomeje gushyira imbere umutekano w’abayituye ndetse n’ubuzima bwiza ku banyeshuri bayigana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *