
Kwiga mu mahanga ni inzozi za benshi kandi bifatwa nk’urugendo rusobanuye impinduka mu buzima. Ariko ku banyeshuri bafite imiryango, cyane cyane abafite abagore, abagabo cyangwa abana, kuba batandukana n’ababo bishobora kuba umutwaro uremereye. Mu bwiza bw’ibintu, hari ibihugu byinshi byashyizeho politiki zorohereza abanyeshuri mpuzamahanga kuzana n’imiryango yabo, bakiga nta mpungenge zo gutandukana n’ababo.
Australia ni kimwe mu bihugu byiza ku bijyanye no kwakira imiryango y’abanyeshuri. Umunyeshuri ashobora kuzana umufasha we n’abana be bato (bataruzuza imyaka 18) ubwo asaba viza yo kwiga, cyangwa nyuma yo gutangira amasomo. Abafasha b’abanyeshuri biga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza (postgraduate) bemererwa gukora igihe cyose, naho ab’abiga mu cyiciro cya mbere bemererwa gukora amasaha 48 mu byumweru bibiri. Ibi bituma Australia iba igihugu kiza ku banyeshuri bifuza kubana n’imiryango yabo.
Canada, kimwe mu bihugu byihariye ku isi mu kwigisha neza no kwakira abanyamahanga babanyeshuri n’imiryango yabo. Abafasha b’abanyeshuri bahabwa viza y’akazi (open work permit). Politiki nshya y’abinjira n’abasohoka ya 2024–2026 y’iki gihugu ishimangira ko ubumwe bw’umuryango ari ingenzi, bigatuma abanyeshuri bahitamo Canada nk’ahantu hizewe.
Ubudage (Germany) na bwo bwemerera abanyeshuri kuzana imiryango binyuze muri viza yiswe family reunion visa. Umufasha agomba kuba afite imyaka nibura 18. Iyo bemerewe kwinjira, abafasha bashobora gukora, kandi abana bakabaho mu buzima bwiza burimo uburezi n’ubuvuzi bwizewe .
New Zealand nayo ntiyasigaye. Uyu mutima mwiza wo kwakira imiryango y’abanyeshuri utuma umufasha ashobora gusaba viza imwemerera gukora igihe cyose mu gihugu. Abana bari munsi y’imyaka 24 bemererwa kwiga nk’abana b’aho, bivuze ko batishyura amafaranga y’ishuri. Iki gihugu gihuza ubwiza bw’imiterere yacyo n’uburezi bufite ireme.
Finland, igihugu gikunze kuza imbere mu kwishima no mu mutekano, na cyo cyorohereza abanyeshuri kuzanana n’imiryango yabo. Umufasha n’abana bashobora gusaba uruhushya rwo kuba mu gihugu (residence permit) bakajya kubana n’umunyeshuri. Iyo babyemerewe, umufasha ahabwa uburenganzira bwo gukora igihe cyose, bikazamura imibereho n’umutekano w’umuryango.
Ubwongereza (UK) nabwo bwemerera abanyeshuri biga amasomo ya kaminuza (postgraduate) arengeje amezi icyenda kuzanana n’abafasha babo. Abo bafasha bemererwa gukora igihe umunyeshuri yiga. Nubwo hari impinduka muri politiki z’abinjira, ntibibuza abanyeshuri gutekereza kuri UK nk’amahirwe.
Kwiga mu mahanga si ugutandukana n’abo ukunda. Ibihugu nka Australia, Canada, Germany, New Zealand, Finland n’Ubwongereza byagaragaje ko bishoboka kwiga neza kandi ubana n’umuryango wawe, bikaba inzira yo kugera ku nzozi z’uburezi udatakaje iby’ingenzi mu buzima bwawe.