
Kucyumweru tariki 13/7/2025 ni isabukuru y’amavuko ya Lamine Yamal, uyu musore azaba yuzuje imyaka 18.
Nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye by’i Burayi, bivuga ko Lamine yamal amaze iminsi ateguye ikirori cy’isabukuru ye ndetse kiraza kubera ahitwa Ibiza mu gihugu cya Esipanye.
Umuntu wese uzajya muri iki kirori ntiyemerewe gutwara Telefone iyo ari yo yose ishobora gufata amashusho ndetse nta foto n’imwe yemerewe gufatirwa yo. Nta kiyobyabwenge kigomba kuba kiri muri icyo kirori

Nkuko bitangazwa na Marca, ivuga ko Lamine Yamal azishyurira urugendo, aho kurara ndetse n’ibyo kurya kuri buri umwe uzaba ari mu kirori.
Benshi baravuga ko kubuza telefone byaba ari ukugirango hatazafatwa amashusho uyu muhungu arimo gukora ibintu by’abantu bujuje imyaka 18, bikajya hanze.
Iki kirori kizaririmbwamo na Bad Gyal ndetse na Ozuma.
Uyu mukinnyi yakiniye umukino wa mbere FC Barcelona afite imyaka 15, n’iminsi 290, kugeza ubu amaze kuyitsindira ibitego 25 anatanga imipira yavuyemo ibitego 23 mu mikino 106 amaze kuyikinira.