Umwana yajugunywe mu cyobo cy’amazi yanduye imyaka 80 ishize, mushiki we yanze kuruhuka atarahabwa irimbi

Mu gihugu cya Irilande, inkuru ibabaje ikomeje gutera intimba benshi nyuma y’uko hagaragajwe ko umwana w’uruhinja yajugunywe mu cyobo cy’amazi yanduye (septic tank) mu myaka isaga 80 ishize, mu gihe cy’itotezwa ry’abana bavukaga badafite ababyeyi babafasha cyangwa batabyemerewe mu miryango ya gatorika.

Uyu mwana, wari ukiri muto cyane, ngo yaguye mu kigo cyitwaga Mother and Baby Home giherereye ahitwa Tuam muri County Galway. Ibyo bigo byari bimenyerewe mu myaka yo hambere, aho abakobwa batwaraga inda zitifuzwaga cyangwa batabyemerewe muri sosiyete bajyanwaga, abana babo bakavukirayo, bamwe bakagurishwa abandi bagahitanwa n’indwara, abandi bakajugunywa mu buryo buteye isoni.

Mushiki we, witwa Kathleen, ubu amaze imyaka myinshi arwana urugamba ngo uyu mwana agere mu irimbi ridakojeje isoni. Kathleen avuga ko atazigera aruhuka atarabona umuvandimwe we ashyinguye mu cyubahiro, nk’abandi bantu bose.

Iperereza ryakozwe n’inzego z’igihugu cya Irilande ryerekanye ko mu cyobo kimwe cya septic tank muri icyo kigo, hashobora kuba harashyinguwe abana basaga 800, ibyo bikaba byarashenguye imitima y’abaturage benshi.

Abayobozi ba Leta bavuga ko hakomeje ibiganiro n’imiryango kugira ngo habeho gushakisha imibiri yose, ikavangwa n’imirimo y’ubutabazi n’ishyingura rihesha icyubahiro abishwe urw’agashinyaguro.

Kathleen avuga ko ibyo bikorwa bitinze kandi bidaha icyizere ko umuvandimwe we, ndetse n’abandi bana bose, bazubahirizwa nk’uko bikwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *