Trump ategerejweho gutangaza inkunga nshya y’intwaro ku gihugu cya Ukraine

Perezida w’Amerika Donald Trump zitezweho gutangaza gahunda nshya yo kohereza intwaro muri Ukraine mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iki gihugu mu ntambara gikomeje n’u Burusiya.

Amakuru atangazwa na Politico avuga ko Trump ashobora kumenyesha iyi gahunda mu nama ateganya mu cyumweru gitaha, mu gihe hari impungenge z’uko intambara irushaho gukomera.

Bivugwa ko iyi gahunda nshya izibanda ku gutanga intwaro zigezweho, zirimo ibikoresho byo kurinda ikirere ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa ku rugamba, mu rwego rwo gufasha ingabo za Ukraine gukomeza kwirwanaho. Abasesenguzi bavuga ko Trump ashaka kugaragaza ko, nubwo yakunze kunengwa ku myumvire ye kuri NATO n’inkunga zihabwa Ukraine, adashaka kurekera iki gihugu mu maboko y’u Burusiya.

Abayobozi bamwe mu ishyaka rye bavuga ko iyi gahunda igamije no kwereka abafatanyabikorwa b’Amerika i Burayi ko Amerika ikomeje kugira uruhare mu kurinda umutekano w’u Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *