Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gushinjwa kwangiza agasanduku karimo ibuye ry’amateka rya Scotland

Iri buye rizwi cyane ku izina rya Stone of Destiny, cyangwa Stone of Scone. Uyu mugabo, witwa Arnaud Harixcalde Logan, yagaragaye yambaye kilt ikanzu gakondo y’Abaskotse ubwo yinjiraga mu nzu ndangamurage ya Perth Museum muri Scotland maze asambura agasanduku karimo icyo kibuye, ibintu byahise bitera urujijo n’impaka mu baturage ndetse n’abashinzwe umutekano.

Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 12 Nyakanga 2025. Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi na polisi, ashyikirizwa urukiko rwa Perth Sheriff Court ku wa Mbere tariki ya 14 Nyakanga 2025. Yashinjwe icyaha cyo kwangiza umutungo ku bushake, kizwi mu mategeko ya Scotland nka malicious mischief. Nta burenganzira bwo gutaha yahawe, ahubwo yashyizwe mu maboko y’inzego z’umutekano ngo azagaruke kuburana mu cyumweru gitaha.

Stone of Destiny ni ibuye rikomeye rifite amateka akomeye mu bwami bwa Scotland no mu Bwongereza. Bivugwa ko rifite ibiro birenga 150 kg, rikaba ryarakoreshwaga mu muhango wo kwimika abami ba Scotland kuva kera cyane. Mu 1296, umwami Edward I w’u Bwongereza yarifashe arijyana i Londoni, aho ryakomeje gukoreshwa mu muhango wo kwimika abami b’Abongereza mu gihe cy’imyaka irenga 700.

Mu 1950, abanyeshuri bane bigaga muri Kaminuza ya Glasgow bigeze kurijyana rwihishwa barivana i Westminster Abbey, ariko ryaje gusubizwa mbere gato y’uko Queen Elizabeth II yimikirwa mu 1953. Mu 1996, nyuma y’imyaka myinshi ryakomeje kugumishwa i Londoni, ryasubijwe muri Scotland, ariko rigumya kujyanwa mu Bwongereza mu bihe byihariye nko mu 2023 ubwo ryajyanywe mu birori by’iyimikwa rya King Charles III.

Ubu, iri buye ryari rimaze umwaka ryimuriwe mu nzu ndangamurage nshya ya Perth Museum, nyuma y’ivugururwa ryatwaye miliyoni 27 z’amapawundi y’u Bwongereza.

Ubuyobozi bwa museum bwatangaje ko nubwo agasanduku karimo icyo kibuye kasambuwe, ibuye ubwaryo ritigeze rihungabanywa kandi rikomeje kurindwa n’ingamba zikomeye z’umutekano umunsi ku wundi.

Ibyabaye byatumye benshi bongera kuvuga ku gaciro k’iri buye mu muco no mu mateka ya Scotland, ndetse n’uburyo risigaye ririnzwe cyane kubera agaciro rifite nk’ikimenyetso cy’ubwami no kwishyira ukizana kw’Abanyascotland.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *