Ubushinjacyaha bwasabye ko INGABIRE Umuhoza Victoire afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje

Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2025, Mu rukiko rw’ibanze rwa KICUKIRO Madame Ingabire Umuhoza Victoire yagejejwe imbere y’abushinjacyaha aje kuburana ifungwa n’ifungurwa ryagateganyo.

yasomewe Ibyaha ashinjwa, birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyo guteza imvururu, icyo kugiririra nabi ubutegetsi buriho, icy’icengezamatwara cyangwa se kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga, icyo gutangaza amakuru y’ibihuha, n’icyaha cyo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo kwigaragambya.

Ingabire Victoire uri gusabirwa gufungwa by’agateganyo, yabajijwe niba aburana yemera ibyaha akekwaho, Mu bisobanuro yatanze Madame Ingabire Victoire umuhoza yavuze ko abihakana, avuga ko ari umukristu kandi akaba umunyapolitiki, ndetse n’Umunyarwanda ukunda Igihugu, bityo ko adashobora guhirahira akora ibi byaha.

Ndetse hagaragajwe ko Urugaga rw’abavoka mu Rwanda banze kwemerera umunyamategeko wa Ingabire Victoire umuhoza wari uturutse muri Kenya kwibera ko basanze hari ibyo atujuje.

Amafoto yakoreshejwe mu nkuru yafashe na @Igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *