
Umwana w’umukobwa wiga mu mashuri abanza mu Bwongereza yabujijwe kwitabira ibirori byo kwizihiza umunsi wahariwe kwishimira itandukaniro n’ubwuzuzanye bw’imico kubera ko yaje yambaye ikanzu igaragaza ibendera rya Union Jack (ibendera ry’u Bwongereza).
Ababyeyi b’uwo mwana bavuze ko batatunguwe no kubona ubuyobozi bw’ishuri bumuhagarika, bavuga ko ngo iyo kanzu itari ikwiye kuri uwo munsi, kuko byashoboraga guteza impaka no gukomeretsa bamwe mu banyeshuri bakomoka mu bindi bihugu.
bindi bihugu.Ababyeyi bavuga ko bishimiye ko umwana wabo yifuzaga kwerekana ishema ry’igihugu cye, ariko ishuri rikavuga ko uwo munsi wagombaga kuba umwanya wo kwishimira imico itandukanye aho gushyira imbere ikintu cyose cyateza amakimbirane cyangwa kwiyumvamo kurusha abandi.
Iki kibazo cyateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko ishuri ryakoze nabi mu guheza uwo mwana, abandi bakavuga ko byari ngombwa kugira ngo uwo munsi ukomeze kuba uw’ubwiyunge no guhuza abanyeshuri b’imico n’amoko atandukanye.