Kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Nyakanga APR FC yerekanye amafaranga yakoresheje igura abakinnyi muri iyi mpeshyi dore ko itazongeramo undi mukinnyi kuko isoko ryayo ryararangiye.
APR FC yakoresheje agera kuri miliyoni 429 RWF, umukinnyi wayihenze ni Raouf Memel Dao watanzweho agera kuri miliyoni 137 RWF, Nyuma y’uko amasezerano arangiye mu ikipe ya Rail Club du Kadiogo yo muri Burkinafaso, akaba yarabaye umukinnyi mwiza w’umwaka muri shampiyona ya Burkinafaso.
Ni mugihe umukinnyi waguzwe amafaranga macyeya ari Bugingo Hakim wavuye muri Rayon Sports akaba yaraguzwe miliyoni 20 RWF.

APR FC yatangiye imyitozo mu cyumweru gishize ikaba iri kwitegura umwaka w’imikino wa 2025/26 aho abo bakinnyi yaguze bitezweho kuzafasha iyi kipe kugera mu matsinda ya CAF champions league kuko ariwo muhigo APR FC ifite.


Umwaka w’imikino wa 2025/26 uzatangira taliki ya 8 Kanama uyu mwaka aho APR FC izahura na Rayon Sports ku mukino w’igikombe cyiruta ibindi mu Rwanda, FERWAFA SUPER CUP.