
Uyu mugore ukekwaho gushuka abaherezabitambo b’Ababudisiti (monks) bivugwa ko yabifashishije mu mibonano mpuzabitsina hanyuma akabakangisha ko azashyira hanze amashusho mu gihe baba batamuhaye amafaranga.
Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Thailand, uwo mugore bivugwa ko yabanje kwegera abo baherezabitambo ababwira ko ashaka gufashwa mu by’umwuka, ariko nyuma akabasaba kujya bakorana imibonano mpuzabitsina mu ibanga. Nyuma yaho, yarabafotoraga cyangwa akabafata amashusho y’ibyo bikorwa, akabibika kugira ngo abikoreshe nk’intwaro yo kubakuraho amafaranga.
Amakuru avuga ko bamwe mu baherezabitambo bishyuye uwo mugore amafaranga menshi kugira ngo ayo mashusho adashyirwa ku karubanda, ibintu byateje impagarara mu nzego z’iby’umutekano n’ubuyobozi bw’amadini muri Thailand, igihugu kizwiho kugira abaturage benshi b’Ababudisiti.
Polisi yatangaje ko uwo mugore azakurikiranwaho ibyaha birimo ubujura bushukana n’iterabwoba rishingiye ku gutera ubwoba abantu hifashishijwe amashusho y’urukozasoni.