U Rwanda rwateye intambwe ikomeye muri gahunda yo kwihutisha impinduramatwara mu ikoranabuhanga, igeze kuri 55%

U Rwanda rukomeje gutera imbere mu rugendo rwo guhindura ubuzima bwa benshi binyuze mu ikoranabuhanga, aho gahunda y’igihugu yo kwihutisha impinduramatwara y’ibigendanye n’igihe imaze kugerwaho ku gipimo cya 55%, nk’uko byatangajwe na RISA mu nama yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko.

Innocent Bagamba Muhizi, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Information Society Authority (RISA), yatangaje ko amashuri arenga 1,000 mu gihugu amaze kugezwaho internet, bikaba ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga.

Nubwo Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ibibazo bijyanye no gutinda gukurikiza gahunda, Muhizi yavuze ko hari ibyakozwe byinshi birimo gutanga mudasobwa mu mashuri 180 hirya no hino mu gihugu kugira ngo hunganirwe imyigire ya digitali.

Yongeyeho ko indi ntambwe ifatika yatewe harimo ivugururwa ry’urusobe rwa Building Permit Management Information System (uburyo bwo gusaba no gutanga impushya z’ubwubatsi hifashishijwe ikoranabuhanga), hamwe n’itangizwa ku mugaragaro rya E-Ubuzima, urubuga rufasha serivisi z’ubuvuzi gukorerwa kuri internet. Ubu uru rubuga rukorera i Kigali no mu zindi ntara ebyiri, kandi hari gahunda yo kurwongeza mu gihugu hose.

Iyi gahunda yiswe Rwanda Digital Acceleration Project (RDAP) yatangijwe mu 2022, ikazamara imyaka ine kugeza mu 2026. Iterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere (World Bank) n’Ikigega cy’Iterambere ry’Ibikorwaremezo muri Aziya (Asian Infrastructure Investment Bank).

Ibikubiye muri RDAP harimo:

  • Kwagura uburyo bwo kubona internet yihuta (broadband) mu gihugu hose,
  • Gushyiraho serivisi z’imiyoborere iboneka binyuze kuri internet (digital government),
  • Gufasha Abanyarwanda gutangira gukoresha serivisi za digitali mu nzego z’ubuzima, uburezi n’ubuhinzi,
  • Guteza imbere ikoranabuhanga binyuze mu kongera ubuhanga n’udushya mu rubyiruko n’abikorera.

Mu bindi bikorwa by’ingenzi harimo no gushyiraho uburyo bw’indangamuntu ya koranabuhanga (digital ID system), izafasha Abanyarwanda kubona serivisi za Leta banyuze kuri konti imwe (single sign-on) no korohereza iyemezwa ry’indangamuntu mu bikorwa by’ikoranabuhanga.

Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko bitarenze 2026 iyi gahunda izaba igeze ku ntego zayo, zirimo:

  • Gutanga ibikoresho bya bigezweho ku miryango itishoboye,
  • Gushyiraho gahunda yo kwigisha abaturage ubumenyi bugendanye n’igihe (national digital literacy),
  • Gukomeza kunoza uburyo bwo kwemeza no kugenzura indangamuntu kuri murandasi,
  • Gukomeza kubaka ubushobozi bw’igihugu mu byerekeye umutekano wo kuri murandasi (cybersecurity) no kurengera amakuru y’abaturage (data protection).

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025–2026, Leta y’u Rwanda yashyizeho asaga miliyoni $8.5 yo gushyigikira ibikorwa byo kwandika abaturage muri sisitemu y’indangamuntu ya koranabuhanga.

Iyi gahunda ni imwe mu nkingi ya mwamba zerekeza u Rwanda ku bukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, hagamijwe ko nta muturage usigara inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *