U Rwanda na Antigua na Barbuda byemeranyije gukuriraho Viza abaturage babyo

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubufatanye n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Antigua na Barbuda byasinyanye amasezerano yo gukuriraho viza ku baturage baturuka muri ibi bihugu uko ari bibiri.aya masezerano yemeje ko abaturage bose bafite pasiporo z’ubwoko bwose yaba izisanzwe iza dipolomasi cyangwa zakazi bashobora kwinjira mu gihugu cyindi nta nkomyi ya viza ibyo bikazafasha mu koroshya ingendo guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari, n’ubufatanye mu by’ubukungu.

iki cyemezo cyatanzwe mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushaka amahirwe mashya yo kwagura imibanire myiza ishingiye ku nyungu z’abenegihugu.antigua na barbuda kimwe mu bihugu byiza bikize ku mazi meza n’ubukerarugendo, gifite amateka n’umuco ugaragaza ubudasa. gifite umurwa mukuru witwa St. John’s, ururimi rwemewe kandi rikoreshwa ni icyongereza naho amafaranga akoreshwa ni idorari ry’iburasirazuba bwa karayibe(XCD). cyabonye ubwigenge mu 1981 nyuma yo kuva ku butegetsi bw’abongereza.U Rwanda narwo ruri mu bihugu bikomeje kwagura ubufatanye n’amahanga mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi, ubukerarugendo, no koroshya urujya n’uruza rw’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *