
APR FC yandikiye Simba SC yo muri Tanzania iyisaba umukino wa gicuti ukazabera muri stade Amahoro hagati ya tariki ya 1 cyangwa 3 Kanama uyu mwaka.
Ni nyuma y’uko iyi kipe yifuje gukina na Kaizer Chiefs yo muri Afurika Yepfo ikinamo umunyarwanda Ntwali Fiacre, umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, ariko iyi kipe ikaba itaza gukina i Kigali muri ayo matariki kubera ko izaba yitabiriye irindi rushanwa, siyo gusa ahubwo havugwa na ASEC Mimosas yo muri Côte D’Ivoire.
Ikipe ya Simba SC isanzwe ifitanye umubano na APR FC dore ko umwaka ushize iyi kipe ariyo yakinnye na SIMBA SC kuri SIMBA DAY, umunsi utegurwa n’iyi kipe aho yatsinze APR FC ibitego 2-0.
APR FC irimo gushaka imikino mpuzamahanga ya gicuti mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino utaha no kwitegura CAF Champions League bazitabira.
Bije nyuma y’uko bateguraga kujya gukina imikino ya gicuti muri Morocco ariko bagatinda gutangira imyitozo bikaba ngombwa ko babireka koko na makipe yo Morocco nayo yagombaga kwitegura mu buryo bwayo.
APR FC yatwaye ibikombe byombi bikinirwa mu Rwanda bituma izakina CAF Champions League.