Ekitike yamaze kugera muri Liverpool.

Rutahizamu ukomeye yamaze kuba umukinnyi wa Liverpool mu gihe cy’imyaka itandatu.

Hugo Ekitike w’imyaka 23, yasinye amasezerano y’imyaka itandatu muri Liverpool, azarangira mu 2031. Yavuye muri Eintracht Frankfurt aguzwe miliyoni 95 z’amayero andi miliyoni 5 azatangwa nk’inyongera bitewe n’uko azitwara hamwe n’intsinzi z’ikipe.

Mu myaka itandatu yasinye, Ekitike azajya ahembwa miliyoni 15 z’amayero buri mwaka, bikamugira umukinnyi wa gatatu uhembwa menshi muri Liverpool, inyuma ya Mohamed Salah na Virgil van Dijk n’abandi.

Hugo Ekitike yakiniye amakipe ya Stade de Reims yo mu Bufaransa, aha akaba ariho yatangiriye gukina umupira wa maguru hagati y’imyaka ya 2020–2023 – Yahatangiye kugaragara nk’umusore ufite impano, ayivamo nk’intizanyo ajya muri Vejle BK yo mu Budage, aho atatinze dore ko yakinnye amezi make mu 2021. Nyuma yo kuva mu ntizanyo, Reims yahise imutiza muri Paris Saint-Germain yamwifuzaga aho yayigezemo muri 2022, nyuma baramugura burundu. Gusa ntiyabonaga umwanya uhagije wo gukina kubera ubwinshi bw’abakinnyi bakomeye, n’uko Eintracht Frankfurt yo mu Budage iramubenguka ahita ayerekezamo muri 2023, aha niho yigaragaje cyane, atsinda ibitego 22 mu mwaka umwe (2024/25), bituma amakipe akomeye atangira kumwifuza.

‎Mu mwaka w’imikino wa 2024/25, Ekitike yatsindiye Frankfurt ibitego 22 mu mikino 48, anatanga imipira 12 yavuyemo ibitego, bifasha ikipe kubona itike ya Champions League.

Ekitike yamaze kwerekeza muri Hong Kong aho agomba kwifatanya na bagenzi be mu mikino ya gicuti ya mbere y’umwaka w’imikino.

Muri iri soko ry’abakinnyi Liverpool imaze kuritangaho miliyoni 250 z’amayero baguze Florian Wirtz miliyoni 116 mu gihe Milos Kerkez na Jeremie Frimpong bo baguzwe miliyoni 70£, Giorgi Mamardashvili na Armin Pecsi baguzwe miliyoni miliyoni zirenga 30.

Nubwo Liverpool imaze gutanga amafaranga menshi igura abakinnyi ariko baracyifuza no kugura umudefanseri, n’umwataka waza gusimbura Louis Diaz mu gihe Yaba asohotse muri iyi kipe.

‎Liverpool izatangira shampiyona ya Premier League y’umwaka wa 2025/26 ku wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama 2025, bakina na AFC Bournemouth kuri Anfield Uyu mukino uzatangira saa mbili z’ijoro (20:00) ku isaha y’i Bwongereza, ni ukuvuga saa tatu z’ijoro 21h00 ku isaha y’i Kigali .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *