Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME yashyizeho Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi Bayobozi Bakuru

Kuri uyu wa Kane, tariki 24 Nyakanga 2025, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME Ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 116, Yashyizeho Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta 10 n’abandi Bayobozi Bakuru 4.

Uku gushyirwaho kw’abayobozi bibayeho nyuma y’uko ku wa gatatu tariki 23 Nyakanga 2025, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Yari Yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya Dr Justin NSENGIYUMVA Asimbuye Dr Eduard NGIRENTE warumaze imyaka 8 muri izi nshingano.

Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko iyo Minisitiri w’intebe avuye mu nshingano ku mpamvu iyo ari yo yose Guverinoma iseswa hagashyirwaho indi.

Dore zimwe mu mpinduka zabayeho muri Guverinoma :

Bwana Dominique HABIMANA yagizwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Asimbuye Dr Patrice MUGENZI wari izi nshingano kuva muri 2024

Bwana Jean de dieu UWIHANGANYE yagizwe umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo, Aje muri izi nshingano avuye ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore.

Dr Bernadette ARAKWIYE yagizwe Minisitiri w’ibidukikije, Umwanya Asimbuyeho Dr UWAMARIYA Valentine wari muri izi nshingano kuva 2024

Dr Telesphore NDABAMENYE Yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi.

Nick Barigye yagizwe Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR Yasimbuye Dr Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe.

Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) bw’ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB) bizareberwa n’urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *