
Mu gihe isi yugarijwe n’ibihe bigoye by’ubukene, ubwigunge, n’ubusumbane, ubumuntu bwabaye igisubizo cy’ukuri mu guharanira iterambere rirambye n’imibanire myiza.
Ubumuntu si ijambo gusa, ni igikorwa cy’urukundo, impuhwe, no kwitanga ku batishoboye. Ni umutima ugira impuhwe ku mwana utagira ababyeyi, ugafata iya mbere mu kumushyigikira, kumuhumuriza no kumuha icyizere cy’ejo hazaza. Ubumuntu nuguha agaciro abashaje n’abageze mu zabukuru, tukabubaha, tukabatega amatwi kandi tukabafasha mu byo bakeneye byose. Umuntu ufite ubumuntu ahora aharanira kugira uruhare mu kubaka sosiyete ihamye, ibereye bose kandi irangwa n’ubutabera. Mu kugaragaza ubumuntu, umuntu yirinda ivangura iryo ari ryo ryose, ahubwo akubaka urukundo n’ubwuzuzanye hagati y’abantu bose.
Ubumuntu ni imwe mu ndangagaciro zatumye ibihugu bitera imbere bushya nyuma y’amateka mabi. Binyuze mu kwiyunga no kubabarirana, abantu bakongera gusangira ubuzima nk’abavandimwe. Muri iki gihe, ubumuntu buragaragarira mu bikorwa bitandukanye birimo gutabara abana bo mu mihanda, gufasha abari mu bukene bukabije, n’ubwitange bw’abakora imirimo ifitiye rubanda akamaro. Abaturage barushaho gusobanukirwa ko ubumuntu ari inkingi y’amahoro arambye. Ibi byagiye byongera ubumwe, gukundana no gufashanya bitagendeye ku nyungu bwite. Ubumuntu rero si igikorwa cya rimwe, ni umuco umuntu akwiye kwiyubakamo buri munsi.
Abana baba mu mihanda ni bamwe mu bafite ibyago byinshi byo kwibagirana, ariko ubumuntu butuma tugira umutima wo kubegera no kubafasha. Iyo tubaha amafunguro, imyambaro cyangwa tukabashakira amahirwe yo kwiga, tuba dutanze itafari mu kubaka ejo heza. Abenshi muri bo ni impano zitaragera ku bushobozi bwazo, ariko uko tubitaho niko tubarinda guhura n’ingaruka z’imibereho mibi. Ubumuntu butwigisha kudacira urubanza umuntu uko ameze cyangwa aho ava, ahubwo tukamufasha nk’umuntu ufite agaciro. Hari n’abaturage bihurije hamwe bagashinga imiryango ifasha abo bana, bakababa hafi nk’ababyeyi. Ibi bigaragaza ko ubumuntu bwarenze amagambo, bukaba ubuzima.

Ubumuntu bukwiye kuturanga muri byose: mu miryango, mu mashuri, ku kazi, no mu mibanire rusange. Ababyeyi bafite inshingano yo kwigisha abana babo gukunda abandi, kugira impuhwe no gufasha aho bikenewe. Abarezi bagomba guharanira ko isomo ry’ubumuntu rihabwa agaciro nk’andi masomo yose. Mu itangazamakuru no mu itumanaho, ubutumwa butanga icyizere, bukangurira abantu kugira ubumuntu, bukwiye guhabwa umwanya uhagije. Ndetse n’amadini akwiye kongera ubushishozi mu gutoza abayoboke babo gukunda bagenzi babo batitaye ku idini, ubwoko, cyangwa inkomoko. Ubumuntu ni ishingiro ry’ubumwe, umutekano n’iterambere.
Hari igihe abantu batekereza ko kugira ubumuntu ari ugutunga byinshi kugira ngo bafashe. Ariko si ko bimeze. Ubumuntu butangirira ku mutima wifuza kugira icyo ukorera abandi, n’iyo yaba nta byinshi afite. Uko kumwenyura kuriwe byonyine bishobora guhindura umunsi w’undi muntu. Gukoresha ijambo ryiza, kugoboka mu gihe cy’amage, cyangwa kuganiriza uwababaye ibi byose ni ibikorwa by’ubumuntu. Twese dufite icyo twatanga, kandi icyo gitonyanga gito cy’urukundo gishobora guhindura ubuzima bw’umuntu burundu. Ubumuntu ni nk’urumuri, iyo rumurikira undi, ntirugabanuka.
Mu isi yihuta cyane, aho abantu benshi batakibona umwanya wo kurebana mu maso, ubumuntu buracyari igikoresho gikomeye cyo guhuza imitima. Tugomba kubusigasira, tukabutoza abandi, tukabukoresha mu mibereho yacu ya buri munsi. Ibyiza byose tuzageraho nk’igihugu cyangwa nk’isi, bizashingira ku kuba abantu barangwa n’ineza, urukundo, no kwitangira abandi. Iyo dufite ubumuntu, tuba dufite amahoro mu mutima, tuba turi abantu buzuye. Ni cyo gituma buri wese akwiye kubaho arangwa n’ubumuntu, kuko ni bwo butuma tuba abantu nyabo.