Imyiteguro y’umuganura irarimbanyije

URwanda ruzizihiza umunsi w’umuganura ku itariki ya 1kanama 2025, minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko kuwa gatanu tariki ya 1 Kanama 2025 uzaba umunsi w’ikiruhuko rusange mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Umuganura.iri tangazo rishingiye ku iteka rya perezida Nº 062/01 ryo ku wa 19/10/2022 rigena iminsi y’ikiruhuko, rikaba ryamaze gutangazwa ku mugaragaro n’iyo minisiteri. ryamenyeshejwe abayobozi b’ibigo bya Leta n’abikorera hamwe n’abakozi bose bo mu nzego zombi ko bazafata ikiruhuko kuri uwo munsi

Umuganura ni umunsi ukomeye mu muco nyarwanda wizihizwa mu rwego rwo gushimira Imana n’abakurambere kubera umusaruro w’ubuhinzi n’uw’ibindi bikorwa biteza imbere igihugu. uba umwanya wo kongera gukangurira abanyarwanda guharanira gukora umurimo unoze, ubufatanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.kwizihiza umuganura ku rwego rw’igihugu bizabera muntara y’amajyaruguru mu karere ka musanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *