Urukundo: Icyemezo kiruta amarangamutima

Ni amagambo y’ukuri yatangajwe n’umwanditsi witwa Albatross ku rubuga rwa Quora. Avuga ko urukundo rutagomba gushyirwa mu rwego rw’amarangamutima gusa kuko amarangamutima ahora ahindagurika uko bwije n’uko bukeye. Urukundo nyakuri ni icyemezo umuntu afata, kikaba isezerano ryo gukomeza gufatanya n’uwo mukundana haba mu bihe byiza cyangwa mu bihe bibi.

Albatross avuga ko abantu benshi bibeshya bagafata urukundo nk’amarangamutima gusa, nyamara iyo bigenze bityo nta mubano uba waramba. Ngo ntibikwiye kuvuga ngo “Narababaye sinkigukunda” cyangwa ngo “Wankomerekeje sinzagukunda ukundi.” Ahubwo urukundo nyarwo ni ukwihanganirana, kuganira no kwiyemeza kunyurana mu makuba yose hamwe.

Iyo umuntu adafite umutima wita ku bandi uhereye mbere, ntabwo yahindura ibyo atekereza ku rukundo nk’aho ari guhinduranya urumuri. Urukundo rushingiye gusa ku buryo umuntu yishimye uwo munsi, rwacika nk’umuyaga. Ni yo mpamvu Albatross ashimangira ko umuntu akwiye gufata icyemezo cyo gukomeza kubaha uwo bakundana, akamuba hafi kandi akamubera indahemuka, uko ibihe byaba bimeze kose.

Umubano ntabwo uzahora woroshye cyangwa ngo uhore urimbanije ibyishimo, ariko umuntu ufite umutima wiyemeje azakora ibishoboka byose ngo urwo rukundo rube indashyikirwa, rurambe kandi rwubakirwe ku kuri n’ubudahemuka. Aha ni ho urukundo rwerekana ko ari icyemezo kiruta amarangamutima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *