
Muri iki gihe ikoranabuhanga rishyizwe imbere, telefoni zigezweho zafashe umwanya ukomeye mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane mu rubyiruko. Nubwo izi mashini zitanga uburyo bworoshye bwo guhana amakuru no kubona ibitekerezo, zikomeje kugaragaza ingaruka mbi zitaziguye. Kimwe mu bibazo bikomeye ni igihe kinini abana n’urubyiruko bamara bakoresha telefoni zabo, bikababuza kwita ku bindi bibafitiye akamaro. Abahanga mu by’ubuzima n’imitekerereze y’umuntu baravuga ko gukoresha telefoni mu buryo budakwiye bishobora kwangiza imitekerereze, imyigire, n’imibanire y’urubyiruko. Ikibazo si telefoni ubwazo, ahubwo ni uburyo zikoreshwa n’icyo zisimbura mu buzima bwabo.
Ubushakashatsi bwerekana ko abana n’urubyiruko bamara amasaha hagati ya 7 na 9 ku munsi bakoresha telefoni. Ibi bikorwa bishingiye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, Instagram, na YouTube, ndetse n’imikino itandukanye yo kuri interineti. Igihe kinini bamara kuri telefoni gisimbura byinshi, kwiga, kuganira n’umuryango, ndetse no gusinzira neza. Ubu buryo bwo gukoresha telefoni budahwema bwangiza ubuzima bwiza n’imikorere myiza y’umubiri n’ubwonko. Ibi bitera impungenge ku hazaza h’urubyiruko, ndetse n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.
Kimwe mu bibazo bikomeye bituruka ku gukoresha telefoni birenze urugero ni gutakaza ubushobozi bwo gutekereza ndetse no kundindi ku bwonko. Guhora ureba ubutumwa butandukanye no gusubiramo ibintu byinshi byihuta bituma ubwonko bukenera guhora buhabwa ibintu bishya byihuse. Ibi bituma urubyiruko rubura ubushobozi bwo gukomeza kwita ku kintu kimwe igihe kirekire, cyane cyane mu masomo n’ibindi bikorwa bisaba kwitonda. Abarezi bavuga ko babona umubare munini w’abanyeshuri batabasha kwitabira neza amasomo bitewe no kubura ubushake bwo kwiga. Ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku rwego rw’uburezi n’iterambere ryabo.
Uretse kwangirika kw’ubushobozi bwo kwiga, hari ikibazo gikomeye cy’ubuzima bwo mu mutwe giterwa no gukoresha telefoni igihe kinini. Urubyiruko rugaragaza ubwiyongere bw’ibibazo by’agahinda gakabije, kwiheba, no kwigunga nubwo rwaba rufite inshuti nyinshi ku mbuga nkoranyambaga. Abahanga mu mitekerereze bavuga ko kureba ubuzima bw’abandi buteguwe neza ku mbuga nkoranyambaga bitera kwiyumvamo ko utameze neza, bityo bigatuma umuntu yigunga. Kandi guhatirwa kwiyerekana mu buryo bwiza kuri interineti bishobora gutera umunaniro n’umuvuduko w’umutima. Ikindi kandi, ibibazo byo kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga bigira ingaruka zikomeye ku mitekerereze.
Ubuzima bwo ku mubiri nabwo burahungabana kubera gukoresha telefoni cyane. Kunanirwa gukora imyitozo ngororamubiri bitera indwara zitandukanye zirimo umubyibuho ukabije n’izindi ndwara z’umutima. Kwicara igihe kinini no kureba muri telefoni bitera imvune z’amaboko, amaso, n’ijosi. Igihe cyo gukora siporo gisimburwa no guhora ku ikoranabuhanga. Ibi bigira ingaruka mbi ku buzima rusange, imbaraga z’umubiri, n’ubushobozi bwo gukora ibikorwa bya buri munsi.

Imyitwarire n’imibanire y’urubyiruko nayo irahungabana kubera igihe kinini bamara kuri telefoni. Ubumenyi bwo kuganira no kumva amarangamutima y’abandi busaba guhura n’abantu mu buryo bwa gakondo. Ariko, urubyiruko rwinshi rwahitamo gukoresha interineti aho kuganira mu buzima busanzwe. Ibi bituma batabasha gusobanukirwa ibyiyumvo by’abandi, gukemura amakimbirane, no kwizerana. Ibi bibazo bishobora kubangamira iterambere ryabo mu buzima bwabo bwite n’akazi.
Ababyeyi n’abarezi bahangayikishijwe n’iki kibazo. Nubwo baba bashyiraho amategeko yo kugabanya igihe abana bamara kuri telefoni, abana benshi bakoresha ubuhanga bwo kubyirengagiza. Abahanga mu bijyanye n’ubwonko bavuga ko ibi biterwa n’icyitwa “digital dopamine loop” ni uburyo bwo gukora ibikoresho bituma umuntu agira ibyishimo by’ako kanya bigatuma akomeza kubikoresha. Nta buryo bworoshye bwo guhangana n’iki kibazo, bityo uburezi n’ubuyobozi bikeneye kwiyongera.
Niba iki kibazo kititaweho, ingaruka zacyo zizaba mbi cyane ku muryango nyarwanda n’isi yose. Urubyiruko rudafite ubushobozi bwo gutekereza neza, kwiyumvamo amarangamutima, no kuganira neza ruzagorwa no gukomeza amasomo no gukora akazi. Ibi bizatuma habaho igabanuka z’ubushobozi bwo guhanga udushya, gukora neza, no gutanga umusaruro. Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe biziyongera, bitume habaho igitutu ku nzego z’ubuvuzi n’imiryango. Ni ngombwa ko dufata ingamba zifatika.
Ariko ntibivuze ko telefoni ari mbi ku buryo bwose; ni igikoresho kingenzi ariko kigomba gukoreshwa neza kandi mu gihe cyanyacyo. Uko cyifashishwa ni byo bituma kigira ingaruka nziza cyangwa mbi. Gutoza urubyiruko gukoresha igihe cyabo neza, gukangurira abantu gukora ibikorwa bitandukanye hanze y’ikoranabuhanga, no kwiga gucunga amarangamutima bishobora gufasha cyane. Ejo hazaza h’uru rubyiruko haterwa n’uko bazajya bakoresha igihe cyabo umunsi ku munsi. Tugomba gufata iya mbere mu guhangana n’iki kibazo.